Abapolisi 36 bo mu bihugu bitandukanye by’Afurika, kuri uyu wa Mbere tariki ya 26 Kanama, batangiye amahugurwa azamara ibyumweru bibiri, abera mu Ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana.
Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’Umutwe w’ingabo z’Afurika y’Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara (EASF), hagamijwe guteza imbere urwego rw’ubufatanye mu bikorwa byo kuzuza inshingano z’umuryango w’Afurika yunze ubumwe (AU).
Yitabiriwe n’abapolisi bo mu bihugu 9 by’Afurika ari byo; Ibirwa bya Comores, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Seychelles, Somalia, Sudani, Uganda n’u Rwanda rwayakiriye, akaba yafunguwe ku mugaragaro n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Wungirije Ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent Sano.
Mu ijambo yavuze atangiza amahugurwa, DIGP Sano yavuze ko ubufatanye ari intwaro y’ibanze ifasha mu gukemura ibibazo by’umutekano mu Karere ndetse no ku mugabane w’Afurika.
Yagize ati: “U Rwanda n’ibindi bihugu binyamuryango bya EASF basangiye imyizerere ko binyuze mu bufatanye, dushobora gukemura ibibazo by’umutekano mu karere ndetse no ku mugabane w’Afurika. By’umwihariko abanyarwanda tuzi agaciro k’umutekano nyuma y’imyaka ibarirwa muri za mirongo yaranzwe n’umutekano muke, akarengane n’ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu byaje kugeza igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
Yakomeje ati: “U Rwanda rushya rwubakiwe ku bikomere by’iyo Jenoside ruracyahari kandi ruzakomeza kuba umufatanyabikorwa w’umutekano kandi ugira uruhare mu bikorwa by’akarere bigamije gukemura ibibazo by’umutekano muke mu Karere ndetse n’ahandi ku Isi, kuko tuzi neza ko umutekano ari inkingi ya byose.”
DIGP Sano yavuze ko kubera izo mpamvu z’ibibazo byuririra ku biteza umutekano muke, Polisi y’u Rwanda yihatira gushyira imbere ubufatanye mu by’amahugurwa no kubaka ubushobozi mu ntego zayo ziyifasha gutera intambwe iganisha ku gufasha abapolisi kuzuza neza inshingano zabo haba mu gihugu imbere no mu mahanga aho boherezwa mu kazi.
Yagaragaje ko aya mahugurwa ari amwe mu bisubizo by’umugabane w’Afurika kuko azafasha mu gushyira mu bikorwa ingamba z’Inzego zo mu Karere mu gufasha ibihugu birangwamo intambara, ibiri mu bihe bya nyuma y’amakimbirane n’ibindi bibazo by’umutekano kugira ngo abavandimwe bose b’Abanyafurika babane mu mahoro kandi ku bw’iyo mpamvu, kubura amahugurwa ni uburyo bumwe bwo gutakaza inzira yerekeza kuri Afurika dushaka kubamo no kuzaraga abazadukomokaho.
Umuyobozi w’Ishuri rya PTS Gishari, Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti, yavuze ko aya mahugurwa yagenewe Abapolisi bo mu muryango w’Afurika Yunze ubumwe (AUPOC) agamijwe guha abapolisi bo mu karere ubumenyi, ubushobozi n’imyitwarire iboneye mu gutanga umusanzu wo guhosha amakimbirane no kugarura amahoro, bikazagira uruhare kandi mu kongera ubushobozi bw’ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu bihugu byo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba.
CP Niyonshuti yashimiye ubuyobozi bwa EASF bwateguye aya mahugurwa, ashimira Polisi y’u Rwanda ku nkunga ihoraho n’inama bugira ishuri bibafasha gushyira mu bikorwa amahugurwa atandukanye aritangirwamo, ashimira n’abitabiriye aya mahugurwa abasaba kuzayabyaza umusaruro.
Commissioner Ali Said Bacar, uyobora Ishami rya Polisi, mu ijambo yavuze mu izina ry’Umuyobozi Mukuru wa EASF, yagaragaje ko kuri iki gihe isi irushaho gutera imbere mu ikoranabuhanga bituma ibyaha byiyongera, bityo bisaba Polisi gukora cyane bishingiye ku kwiyubaka mu bushobozi no gukora amavugurura ya ngombwa mu kubungabunga umutekano ku rwego rwa Loni n’Afurika Yunze Ubumwe kandi ko bisaba abapolisi bafite ubumenyi, tekiniki n’ubushobozi bwo guhangana n’ibiteza umutekano muke muri ibi bihe.
Muri aya mahugurwa azamara ibyumweru bibiri, abapolisi bazahabwa amasomo arimo azatangirwa mu ishuri ndetse n’imyitozo bijyanye no guhosha amakimbirane muri Afurika, Uburyo bwo gushyira mu bikorwa intego z’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe, Kubaka ubushobozi n’Iterambere, Kurinda abaturage b’abasivili, imyitwarire myiza na disipuline n’andi atandukanye.