wex24news

‘Ineza Foundation’ yatanze ibitabo ibihumbi 250 mu rwego rwo guteza imbere umuco wo gusoma

Umuryango utari uwa Leta ‘Ineza Foundation’ umaze gutanga ibitabo ibihumbi 250 byo gusoma mu Rwanda hose, watangije gahunda yihariye yo guha ibitabo amwe mu mashuri, mu rwego rwo gushyigikira gahunda yo gukundisha abana umuco wo gusoma no kurushaho kunguka ubumenyi bw’abahanga.

Iyi gahunda yiswe ‘Discovery Book Box’ yatangirijwe mu Ishuri Ribanza rya Nyamirembe riherereye mu Murenge wa Shyorongi mu Karere ka Rulindo kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Kanama 2024.

Elizabeth Johnson Uwayezu, Umuyobozi w’uyu Muryango utari uwa Leta ‘Ineza Foundation’, avuga ko iyi gahunda bayitangije nk’igerageza ry’ibanze, kuko izagera mu bigo bitanu ariko ikaba ishobora kuzaguka ikagera no mu bindi binyuranye mu Gihugu hose.

Ati Birimo ibitabo by’Icyongereza, iby’Ikinyarwanda, kugira ngo tubashe gukangurira abana gukunda wa muco wo gusoma. Ni igikorwa dutangiriye mu mashuri atanu yo muri Rulindo nubwo tubitanga hirya no hino, ariko ayo mashuri tugiye guha, akaba azabona ibitabo magana abiri (200) kuri buri shuri.”

Ibigo by’amashuri bizahabwa ibi bitabo, birimo Urwunge rw’Amashuri (GS) rwa Gisiza mu Murenge wa Shyorongi, EP Karambi yo mu Murenge wa Bushoki, EP Kabeza mu Murenge wa Base, GS Rukore yo mu Murenge wa Tumba, ndetse n’iri shuri ribanza rya Nyamirembe ryahereweho.

Elizabeth Johnson Uwayezu avuga kandi ko ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri bizahabwa ibyo bitabo, buzanahabwa imfashanyigisho yabufasha gukundisha abana umuco wo gusoma.

Ati Navuga ko ari umushinga utangiye ariko uzaguka bitewe n’uko tubonye uko bazabikoresha. Umusaruro bizagira ni wo uzatuma tubasha kumenya icyo umuntu yakora kugira ngo twagure nubwo dusanzwe dutanga ibitabo, tumaze gutanga ibitabo mu Gihugu bisaga hafi ibihumbi 250 kuko dutanga mu masomero rusange, dutanga mu mashuri,…”

Uyu muryango ‘Ineza Foundation’ usanzwe ukorana n’undi wo mu Bwongereza wa Book Aid, aho uwufasha kubona ibitabo biturutse muri iki Gihugu cyo ku Mugabane w’u Burayi, ubundi bikorezwa mu Rwanda kugira ngo bifashe abana b’u Rwanda.

Elizabeth Johnson Uwayezu avuga ko ibi bitabo batanga biba birimo ibishobora gufasha umwana ukiri mu nda ya nyina, kugeza avutse akiri uruhinja, kugeza mu mashuri y’incuke ndetse no mu mashuri abanza no mu yisumbuye.

Avuga ko mu gutanga ibi bitabo, bamaze gutanga byinshi mu marerero anyuranye kugira ngo abana batangire batozwe umuco wo gusoma bakiri bato, bityo bazanawukurane.

Ati Ni ukugira ngo cya gitabo tugihe umwana agifate mu ntoki atangire amenye gukina n’igitabo, amenye ibyo ari byo, bityo bimufashe agiye no mu mashuri abanza cyangwa ayisumbuye, azabe ari wa mwana ubasha kubona igitabo amenye agaciro kacyo, amenye icyo gikora nk’uko tubivuga ngo ‘igitabo gihindura ubuzima’ ariko ibyo bibaho iyo umuntu yamenye ko gifite agaciro kinariho.”

Uyu Muryango utari uwa Leta kandi, washinze isomero mu Murenge wa Jabana mu Karere ka Gasabo, rifasha abana gusoma ibitabo kandi ku buntu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *