wex24news

Ingabo za Israel zarokoye uwari warashimuswe na Hamas

Ingabo za Israel (IDF) zatangaje ko nyuma y’igitero kigoye cyagabwe mu Majyepfo ya Gaza, zatabaye umwe mu baturage ba Israel bari barafashwe bugwate n’umutwe wa Hamas.

IDF yatangaje ko yakoranye n’urwego rw’ubutasi mu bikorwa bya gisirikare bikomeye kuri uyu wa Kabiri batabara Kaid Alkadi w’imyaka 52.

IDF yavuze ko uyu mugabo yagaragaraga nk’aho ari muzima ariko ko yahise ajyanwa ku bitaro ngo akorerwe isuzuma ryisumbuye.

Ubutumwa IDF yashyize kuri X buvuga ko “umuryango we wahawe amakuru yose kandi IDF ikomeje kubaherekeza.”

Image

Umuvugizi w’Ingabo za Israel, Rear Admiral Daniel Hagari yatangaje ko Alkadi yakuwe mu nzira yo munsi y’ubutaka (tunnel) ariko ntiyatanga amakuru arambuye ku gikorwa cya gisirikare cyakozwe kubera umutekano w’abasigaye bataratabarwa.

Ati “Ntituzigera turuhuka kugeza igihe tugaruriye abantu bacu bafashwe bugwate.”

Perezida wa Israel Isaac Herzog yatangaje ko kurokora aba bafashwe bugwate ari igihe “cy’ibyishimo n’umunezero kuri Leta ya Israel n’umuryango mugari w’Abayisiraheli muri rusange.”

Umutwe wa Hamas wafashe bugwate abantu 250 nyuma y’igitero cyo ku wa 7 Ukwakira 2023, mu gihe abandi barenga 1200 biganjemo abasivili bahasize ubuzima.

Minisiteeri y’Ubuzima ya Palestine mu gace kayobowe na Hamas igaragaza ko ibitero by’ingabo za Israel bimaze guhitana abarenga ibihumbi 40, na ho abarenga 90% muri Gaza bakuwe mu byabo n’intambara.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *