wex24news

ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyi-ngiro ryarafunzwe

Bamwe mu bo Murenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe, baravuga ko bakoreye ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyi-Ngiro ryo muri uyu Murenge rya Musenyeri Mutabazi Anastase, none ryarafunze, bakaba bibaza uwo bazishyuza kuko banamenye ko rinafitiye Banki umwenda.

Kirehe: Ishuri rya Musenyeri riravugwaho ubwambuzi n’abarikoreye banarimenyeho andi makuru

Aba bakoreye ishuri ryitiriwe Mutagatifu Anastase Gahara TVET School riri mu Kagari ka Nyagasenyi aho bavuga ko ari irya Musenyeri Mutabazi Anastase, bavuga ko barikoreye imirimo inyuranye, none ubu rikaba ryaramaze gufunga imiryango.

Bamwe muri bo kandi baniyambaje Inkiko bateza kashi mpuruza, abandi bahitamo kwicecekera kuko ayo bakoreye atashonoraga gutuma bajya mu nkiko.

Nzamurambaho Francois Xavier wari ufite amacumbi yacumbikirwagamo abanyeshuri bo muri iri shuri, none rikaba ryarafunze rimubereyemo umwenda w’amezi atandatu.

Ati Ubwo byanagiye mu rukiko kuko nabonaGA ndenganywa, biba ngombwa ko mbatsinda, mbatsindira ibihumbi 575 kugeza na n’ubu imyaka umunani irarangiye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Bruno Rangira yabwiye RADIOTV10 dukesha iyi nkuru,ko intandaro yo gufungwa kw’iri shuri ari ikibazo cy’amadeni ryari ribereyemo abaturage ndetse n’umwenda ukomeye rifitiye Banki Nyarwanda Itsura Amajyambere BRD.

Rangira avuga ko iri shuri ryanajyanywe mu nkiko na BRD, ndetse nyiraryo Musenyeri yagiye atsindwa n’abantu batandukanye ariko ideni rinini afite ni irya BRD, hari hatangiye uburyo ryatezwa cyamunara kugira ngo abafitiwe madeni babone amafaranga yabo nkuko itegeko rya cyamunara ribitegeka.”

Umuyobozi w’Akarere avuga ko iri shuri ryashyizwe muri cyamunara inshuro ebyiri ariko ribura umuguzi, ryongera gusubizwaho ku nshuro ya gatatu.

Ati Nk’ubuyobozi bw’Akarere tumaze guhura na Musenyeri inshuro nyinshi kugira ngo arebe ko yakemura ikibazo ku bantu batandukanye yishyura, tugaragaza ko hari ibyo akora kugira ngo bishyurwe gusa ntabwo arabikora.”

Yavuze kandi ko n’amafaranga y’ishuri yishyurwaga n’abanyeshuri yahitaga afatirwa akigera kuri konti zaryo kubera amadeni iri shuri rifitiye Banki.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *