wex24news

Laika yavuze ku ntambara ye na Etania

Umunyarwandakazi usanzwe ukorera umuziki muri Uganda, Laika, uherutse gukozanyaho n’umunyamakuru akaba n’umu-DJ, Etania yavuze ko nta kindi cyateye kurwana kwabo uretse kuba uyu mukobwa yaritabiriye ibirori bye yasinze.

Ni imirwano yabaye mu ijoro ryo ku wa 25-26 Kanama 2024 ubwo Laika yamurikiraga EP ye ya mbere yise ‘It was all a dream’ ahitwa muri ‘Mezo Noir’ mu mujyi wa Kampala.

Laika yavuze ko mu by’ukuri yatunguwe bikomeye n’imyitwarire ya Etania witabiriye ibi birori ameze nk’ugiye kumushyigikira ariko bikarangira ahakoreye intambara.

Ati “Ni umukobwa wageze ahabereye ibirori ubona ko ameze nk’uje kunshyigikira ariko mu gihe gito mbona arahindutse atangira kurwana nanjye no kumenagura ibirahure ni aho ibibazo byatangiriye.”

Laika yavuze ko mu by’ukuri atazi icyateye Etania guteza akavuyo aho yari yateguriye ibirori, avuga ko icyo yaketse cyaba ari ishyari yatewe no kuva mu birori by’isabukuru y’umusore bakundana wari wakoze ibiciriritse.

Ati “Nanjye mbaye ndi we nkava mu birori by’umukunzi biciriritse nkasanga inshuti yanjye yateguye ibyiza narakara. Yari avuye mu birori by’umukunzi we Joshua Baraka, yagaragaraga nk’uwasinze bikomeye. Birashoboka ko yageze mu birori byanjye yabona uko biteguye akarakara ibyatumye wenda ashaka kunyicira ibirori.”

Etania and Her Boyfriend Joshua Baraka Are Broke, They're So Fake - Laika Music

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo yari arangije ibirori byo kumurika EP ye, Laika yibasiye Joshua Baraka usanzwe ukundana na Etania, ahamya ko ubukene bwe ari bwo bwatumye anywesha umukunzi we inzoga za make zamusindishije bikomeye.

Ati “Joshua Baraka ni umukene, ubundi sinibaza ikintu Etania amukuraho, ni gute wakundana n’umuntu ntacyo akumariye. Ni icyamamare ariko nta mafaranga afite, aracyatwara imodoka yo mu bwoko bwa IST mu gihe njye ntwara GLE Mercedes Benz 2017.”

Laika na Etania bahurira mu kiganiro cyitwa ’Kampala Crème’ basanzwe bagaragaramo banashyamiranye. Iyi ntambara yabereye mu gitaramo cy’uyu muhanzikazi yatumye benshi bategerezanya amatsiko igice gikurikiye cyacyo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *