wex24news

Museveni yikomye umudepite wo muri Kenya

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yikomye umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya, Paul Ongili alias Babu Owino, amushinja gushaka guteza akavuyo i Kampala.

Uyu Mukuru w’Igihugu yabivuze ubwo yari i Nairobi mu gikorwa cyo gutangaza kandidatire ya Raila Odinga ushaka kuba Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).

Depite Owino ni umwe mu banyamuryango b’ihuriro ’Azimio la Umoja’ ry’imitwe ya politiki itavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida William Ruto wa Kenya. Iri huriro ryashinzwe na Odinga, ni na we uriyobora.

Uyu mudepite ni umwe mu banyapolitiki bashyigikiye urubyiruko rwo muri Kenya rwakoze imyigaragambyo yamagana Perezida Ruto n’abadepite bo mu ihuriro ry’impuzamashyaka rye, Kenya Kwanza, rubashinja kutagira icyo bakora ku bibazo by’ubukungu byugarije igihugu.

Abasesenguzi bagaragaje ko iyi myigaragambyo yaranzwe n’ibikorwa by’urugomo birimo gutwika igice cy’ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko yageze ku ntego yayo, kuko yatumye Perezida Ruto yisubira ku cyemezo cyo kongera umusoro, asesa guverinoma yose, ndetse agabanya amafaranga yari yagenerwaga bamwe mu bayobozi.

Nyuma y’aho Perezida Ruto yumvise ijwi ry’uru rubyiruko, urwo muri Uganda narwo rwateguye imyigaragambyo yagombaga kwerekeza ku ngoro y’Inteko i Kampala.

Ntabwo urubyiruko rwo muri Uganda rwahiriwe n’imyigaragambyo kuko abapolisi n’abasirikare barurushije imbaraga, abakekwaho kuyitegura barimo abo mu ishyaka NUP (National Unity Platform) batabwa muri yombi.

Uganda's President Yoweri Museveni wants trade barriers to come down, in Kisozi

Perezida Museveni uri mu bashyigikiye kandidatire ya Odinga, yabwiye Abanyakenya ko amakuru yahawe n’ubutasi yamugaragarije ko mu itsinda rya Odinga (Azimio) harimo umuntu witwa ‘Babu’ wagerageje gukorana n’abarwanya ishyaka NRM kugira ngo bateze akavuyo muri Uganda.

Yagize ati “Mu itsinda rya Raila hari abantu batazi icyo bakora. Murabizi nsanzwe nakira amakuru y’inzego z’ubutasi. Hari umuntu witwa Babu, ukorana n’abarwanya NRM, Abanya-Uganda. Ntabwo mbere nari narabimushinje ariko ubu ndabimushinje. Ariko Raila ndamuzi, akunda igihugu na Afurika.”

Babu Owino ahagarariye akarere ka Embakasi mu Nteko. Ni umwe mu Banyakenya binjiye muri politiki bakiri bato, ariko ku rundi ruhande agashinjwa ibikorwa by’urugomo.

Yigeze gushinjwa kurasa Felix Orinda uzwi mu kazi ko kuvanga umuziki nka ’DJ Evolve’, ariko aza kugirwa umwere nyuma y’aho ibimenyetso by’icyaha bibuze.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *