wex24news

Sean Mwesigwa yongewe mu Ikipe y’Igihugu

Sean Mwesigwa w’imyaka 17 yongewe mu Ikipe y’Igihugu ya Basketball y’Abatarengeje imyaka 18 yitegura Igikombe cya Afurika kizabera muri Afurika y’Epfo kuva tariki 2 kugeza 14 Nzeri 2024.

Uyu mukinnyi asanzwe abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ikipe ya Seven Lakes High School muri Leta ya Texas.

Mwesigwa yari Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 16 yitabiriye Igikombe cya Afurika mu 2023 ndetse icyo gihe yitwaye neza cyane kuko yashyizwe mu ikipe y’irushanwa nyuma yo kuritsindamo amanota 80.

Uyu mukinnyi ni umwe muri 15, Umutoza w’Ikipe y’Igihugu, Murenzi Yves azahagurukana ku wa Gatanu, tariki 30 Kanama berekeza muri Afurika y’Epfo.

Muri iri rushanwa, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda iri mu itsinda rya gatatu hamwe na Afurika y’Epfo, Maroc na Zambia. Si mu bahungu gusa kuko u Rwanda ruzanaserukirwa mu bakobwa.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *