Polisi y’u Rwanda, RNP yatangaje ko umuhanda Kigali- Musanze utakiri nyabagendwa, bitewe n’impanuka yabereye i Shyorongi igafunga umuhanda wose.
Ni amakuru Polisi y’u Rwanda yatangaje kuri uyu wa 28 Kanama 2024 ibinyujije kuri X.
Yagize iti “Turamenyesha abantu ko kubera impanuka yabereye i Shyorongi, umuhanda Kigali- Musanze wabaye ufunzwe by’agateganyo.”
RNP yasabye abakoreshaga uwo muhanda kuba bihanganye mu gihe iri gukora uko ishoboye ngo icyo kibazo gikemurwe, umuhanda wongere gukoreshwa.
Yakomeje iti “Mu gihe ikibazo kitarakemuka abatwara ibinyabiziga barasabwa kuba bakoresha umuhanda Kigali-Rukomo-Gicumbi-Base. Turaza kubamenyesha mu gihe umuhanda wabaye nyabagendwa.”
Mu Rwanda, impanuka zo mu muhanda ziza mu bintu 10 bihitana ubuzima bw’abantu benshi, aho mu mwaka ushize wa 2023, izigera kuri 700 zatwaye ubuzima bw’abantu.
Minisiteri y’Umutekano yagaragaje ko ibinyabiziga biza ku isonga mu guteza impanuka, biyobowe na moto zihariye 25% by’impanuka zose ziba, amagare 15%, amakamyo manini 13% mu gihe amakamyo mato yihariye 10% by’impanuka ziba, naho bisi zitwara abagenzi zikiharira imibare isigaye.
Iyi minisiteri kandi yagaragaje ko impamvu ziteza impanuka mu muhanda zirangajwe imbere no kutagabanya umuvuduko aho byihariye 37%.