wex24news

Abasirikare ba Kongo bakatiwe urwo gupfa

Abasirikare umunani bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakatiwe urwo gupfa, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica abasirvile.

Ni mu rubanza rwasomwe kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Kanama 2024 aho Urukiko rwa Gisirikare rwababuranishirizaga i Goma muri Teritwari ya Nyiragongo., mu Natara ya Kivu ya Ruguru.

Aba basirikare uko ari umunani, bashinjwa kwica bakoresheje imbunda abasivile babiri bari basanzwe bakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto, ubwo habaga umukwabu wa gisirikare mu Cyumweru gishize.

Radio Okapi ivuga ko aba bamotari babiri bishwe barashwe n’aba basirikare mu masaha y’umugoroba mu gace ka Buhombo muri teritware ya Nyiragongo, babahoye  ko bari barengeje amasaha yagenwe y’abatwara moto.

Bashinjwaga n’Umugenzuzi wa gisirikare muri Goma, Djembi Mondondo Michel; aho bashinjwaga icyaha cy’ubwicanyi bakoze bagamije ubujura, ndetse n’icyaha cyo gupfusha ubusa amasasu y’intambara.

Iki gihano cy’urupfu cyatanzwe nyuma y’uko sosiyete sivile ikorera mu gace ka Nyiragongo isabye ko hatangwa ubutabera kuri ubu bwicanyi bwakorewe bariya basivile babiri.

Umunyamabanga wa Sosiyete Sivile muri Nyiragongo, Thierry Gasisiro, yagize ati Uru rubanza rurangiye abasirikare umunani bahamijwe icyaha cyo kwica abaturage mu bihe by’amahoro, kuri twe twanyuzwe n’igihano cyatanzwe kuko kije mu buryo bwo guhamya icyizere hagati y’abaturage n’ubuyobozi ndetse no guca umuco wo kudahana wakunze kugaragara mu burasirazuba bwa DRC.”

Thierry Gasisiro yasabye Ubugenzuzi bwa gisirikare kujya bukomeza kuburanisha imanza nk’izi mu ruhame kugira ngo abaturage babashe kuzikurikirana ndetse no kwikurikiranira ibihano bihabwa abantu babica.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *