Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo, Brig Gen Célestin Kanyamahanga yagiriye uruzinduko muri Brazil, anagirana ibiganiro n’umwe mu bayobozi muri Minisiteri y’Ingabo muri iki Gihugu, byagarutse ku kongererera ingufu imikoranire hagati y’Ibihugu byombi mu bya gisirikare.
Brig Gen Célestin Kanyamahanga yagiriye uru ruzinduko rw’akazi muri Brazil kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Kanama 2024, nk’uko tubikesha Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, buvuga ko “Brig Gen Célestin Kanyamahanga, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda ari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Brazil, Lawrence Manzi basuye icyicaco Gikuru cya Minisiteri y’Ingabobo za muri Brazil.”
Ubutumwa bwatanzwe n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, bukomeza bugira buti “Bakiriwe na Maj Gen Jose Ricardo Meneses ROCHA, Umuyobozi Mukuru Wungirije ushinzwe Ububanyi muri Minisiteri y’Ingabo. Ibiganiro byabo byibanze ku kongerera ingufu imikoranire hagati y’Ibihugu byombi mu bijyanye n’ibya gisirikare.”
Ibihugu by’u Rwanda na Brazil bisanzwe bifitanye umubano mwiza ushingiye ku mikoranire n’ubufatanye mu nzego zinyuranye, aho umwaka ushize, Guverinoma z’Ibihugu byombi zashyize umukono ku masezerano arimo ayo gukuraho Visa ku Badipolomate n’abafite pasiporo z’akazi.
Muri aya masezerano yashyizweho umukono na ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, harimo kandi ajyanye no kohererezanya abantu bakatiwe n’inkiko kugira ngo barangirize ibihano mu Bihugu byabo.