wex24news

CG Namuhoranye yakiriye Minisitiri w’Umutekano wa Sierra Leone

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 28 Kanama 2024, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda CG Felix Namuhoranye, yakiriye Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu cya Sierra Leone Maj Gen (Rtd) David Tamba Ocil.

Ni mu gihe ku wa 27 Kanama 2024, Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS) rwatangaje ko Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu wa Sierra Leone Maj Gen (Rtd) David Tamba Ocil Taluva, aherekejwe na Komiseri Mukuru wa RCS CG Evariste Murenzi, yasuye Igororero rya Nyanza ririmo bamwe mu bafungwa ba politike bo muri icyo gihugu boherejwe na Loni.

Muri uru ruzinduko Minisitri Tamba yagiriye ku Igororero rya Nyanza, rwari rugamije kumenya uko mu Rwanda bagorora no kureba imibereho yabo bafungwa ba Sierra Leone, bohorejwe na Loni bahagororerwa.

Ni abafungwa boherejwe ku bw’amasezerano u Rwanda rwagiranye na Loni ko baharangiriza ibihano.

Abo bagororwa baje ari umunani 8 batatu bagahabwa imbabazi na Perezida w’icyo gihugu bagataha, undi umwe akaza gupfa atarasoza ibihano. Kuri ubu bakaba basigaye ari bane barigukora  ibihano byabo.

Aba bane basabye Minisitiri ko yabavuganira na bo bagahabwa imbabazi bakarekurwa nabo, kuko bemeza ko bumva barahindutse ndetse barakosotse.

Mu biganiro bagiranye na Minisitiri Tamba, bashimye Leta y’u Rwanda uburyo ibitaho mu buzima bwa burimunsi, ko ntacyo babura kuko uburenganzira bwabo babuhabwa uko bikwiriye ko ntawe urenganywa cyangwa ngo yimwe serivisi iyo ari yo yose yaba akeneye.

Bavuga ko byari bikwiriye ko baza mu Rwanda kuko ari igihugu giha agaciro ikiremwamuntu muri rusange kuko nta handi wabona muri Afurika bari kwitabwaho nkuko bitaweho.

Minisitiri Tamba yabwiye abo banyamahanga bagororerwa mu Igororero rya Nyanza, ko icyamugenzaga ari ugutsura umubano hagati y’ibihugu byombi hagati ya Minisiteri zombi z’umutekano cyane mu mikoranire mu byo kubaka ubushobozi bw’abakozi binyuze mu mahugurwa hagati ya Polisi n’urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), kuko yasanze hari byinshi u Rwanda rwateyemo imbere.

Ku wa Mbere tariki 26 Kanama 2024, kandi Leta y’u Rwanda n’iya Sierra Leone basinyanye amasezerano y’ubufatanye mu rwego rw’umutekano w’imbere na serivisi z’igorora.

U Rwanda na Sierra Leone basanzwe bafitanye mwiza ndetse bemeye gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi kugira ngo abaturage bahabwe amahirwe angana.

Ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 25 mu mwaka wa 2019, Perezida wa Sierra Leone Julius Maada Bio yari mu Rwanda aho yakiriwe mu biro bya Perezida Paul Kagame, bagirana ibiganiro ndetse basinyana amasezerano agamije gushimangira umubano, gusangira ubunararibonye ndetse no kunoza imikoranire.

Si ibyo gusa kuko u Rwanda na Sierra Leone byasinyanye amasezerano arimo gukuriraho viza abafite pasiporo z’Abadipolomate n’iz’abari mu butumwa bw’akazi ku mpande zombi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *