wex24news

Ibihembo byongerewe mu Mikino ya Kamarampaka

Ibihembo bihabwa abakinnyi n’ikipe mu Mikino ya Kamarampaka (betPawa Playoffs 2024) muri Shampiyona ya Basketball byongerewe, aho umukinnyi wahize abandi azahabwa 2000$.

Mu mwaka ushize, umukinnyi wahize abandi (MVP) yahembwaga 1500$ kuri ubu akaba yagizwe 2000$ mu rwego rwo kongera ihangana muri iyi mikino.

Si ibyo gusa kuko n’amafaranga yahabwaga abakinnyi b’ikipe yatsinze umukino azwi (Locker room bonus) yakuwe ku bihumbi 50 Frw ashyirwa ku bihumbi 65 Frw.

Aya mafaranga kandi yahabwa abakinnyi 12 bemerewe kugaragara ku mukino ariko hongereweho n’abatoza batatu.

Umuyobozi Mukuru wa Mchezo ifite mu nshingano betPawa, Ntoudi Mouyelo yatangaje ko bahisemo kongera aka gahimbazamusyi mu rwego rwo kongera ihangana muri iyi mikino.

Ati “ Tugamije guha abakinnyi ibirenze kuko twifuza ko bongera ihangana hagati yabo kuko agahimbazamusyi gahabwa ikipe yatsinze.”

Imikino ya Kamarampaka yitabirwa n’amakipe ane ya mbere muri Shampiyona y’abagabo n’abagore. Ikazatangira ku wa Gatanu, tariki 30 Kanama 2024.

Mu bagabo, iyi mikino izakinwa na Patriots BBC yabaye iya mbere, APR BBC ya kabiri, REG BBC na Kepler BBC ya kane. Ni mu gihe mu bagore, ari REG WBBC ya mbere, APR WBBC ya kabiri, Groupe Scolaire Marie Reine Rwaza na Kepler WBBC ya kane.

Ku wa Gatanu saa Kumi n’Ebyiri, Patriots BBC izakina na Kepler BBC, saa Mbiri, APR BBC izakine na REG BBC muri Petit Stade i Remera.

Mu mikino ya 1/2, amakipe atanguranwa intsinzi eshatu (best of three) aho imikino ishobora kugera kuri itanu, mu gihe ku mukino wa nyuma ari intsinzi enye, aho imikino ishobora kugera kuri irindwi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *