Umuhanzi w’umunyabigwi mu njyana gakondo Masamba Intore, yasabye abahanzi b’Abanyarwanda kwanga agasuzuguro ko gutumirwa mu bitaramo byo mu Rwanda bagahabwa amafaranga make mu gihe uwatumiwe avuye mu mahanga ahabwa akayabo kandi nta na make ari busige mu Rwanda.
Uyu muhanzi yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye tariki 28 Kanama 2024, cyari kigamije kugaragaza aho imyiteguro y’igitaramo 30 /40 y’ubutore igeze.
Masamba asanga gutumira abahanzi bo hanze bakabaha amafaranga menshi kurusha ayo baha Abanyarwanda ari agasuzuguro.
Ati :“Abahanzi bava hanze barayora ntabwo nabihisha, araza bakamwandikira ibihumbi 200 by’amadolari, bakazana umwe mu byamamare hano iwacu bakamuha miliyoni eshanu. ibyo ubwabyo birimo agasuzuguro, inzara ntiyica kandi gufunga umukanda birashoboka kuko iyo Inkotanyi zidafunga umukanda zirya imvungure zinywa n’utuzi two kw’ibabi ntabwo iki gihugu kiryoshye cyari kuba gihari.”
Arakomeza ati: “Ikindi n’abahanzi bacu bagomba kwanga agasuzuguro ka bitanu abandi bagendera ku bihumbi 200. Abantu bagomba kwicara bakumvikana uko byazagenda, ariko byose biterwa n’abategura ibitaramo bajya mu nama bakemera. Iyo wemera ibintu nk’ibyo uba ugaragaza inzara nyinshi mu maso kandi iyo bayikubonyemo bakugenza gutyo nyine.”
Akomeza avuga ko iyo abahanzi bagiye gukora ibitaramo mu bindi bihugu, usanga iyo umuhanzi akigera ku kibuga cy’indege batangira kubaza abamutumiye niba hari amafaranga azasiga mu gihugu ndetse bakanavuga ingano y’ayo agomba kuhasiga.
Yibaza impamvu abategura ibitaramo mu Rwanda bo babareka bakayajyana yose, asaba ababitegura kubitekerezaho bakumva ko kubirwanya ari bimwe mu biranga gukunda Igihugu.
Kuri Masamba ngo abaza bagakwiye gusabwa kugira ayo basiga kandi n’abahanzi bo mu Rwanda bagahabwa icyubahiro bakwiye kandi ibihangano byabo bigakinwa ku maradiyo ngo na byo biri mu ngero zigaragaraza gukunda Igihugu.
Biteganyijwe ko igitaramo cya Masamba 30/40 y’ubutore kizaba ku wa Gatandatu tariki 31 Kanama 2024, kikazaririmbamo Ruti Joel na Ariel ways nk’ikimenyetso cy’uko abo yatoje bagomba kumushyigikira.
Masamba avuga ko igitaramo 30/40 y’ubutore agituye Abanyarwanda, kuko Sentore wamutoje akaba na Se umubyara yamubwiye ko ibyo yamutoje byose atabimutoje kuko yamubyaye, ahubwo yabimutoje kugira ngo abihe Abanywanda.
Avuga ko azishimira cyane kubona abo bakoranye umuziki mu gihe cy’imyaka 30 u Rwanda rumaze rwibohoye hamwe na 40 y’ubutore ari kumwe n’abato ndetse n’abakuru babanye mu bihe bitandukanye.
Uretse Abahanzi bari ku nteguza y’igitaramo (affiche) abarimo Cecile Kayirebwa, Mariya Yohana, Jule Sentore n’abandi bazaba bari muri icyo gitaramo bakazagira uko bazafasha masamba gutarama.