wex24news

RIB yerekanye abantu batandatu bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwerekanye abantu batandatu bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo ubwambuzi bwakorewe abacuruzi babeshyaga ko ari abakiliya, ndetse na telefone ziwe ahantu hatandukanye nko mu nsengero n’izibwe abantu basangaga batabaye abagize ibyago.

Amakuru agezweho: Herekanywe batandatu bakurikiranyweho ubwambuzi na Telefone zibiwe ahantu hatandukanye harimo mu nsengero

Iki gikorwa cyo kwerekana aba bantu cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 29 Kanama 2024 ku Cyicaro cya Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, i Remera mu Karere ka Gasabo.

Aba bantu batandatu berekanywe, barimo babiri bavukana, aho bose uko ari batandatu bafatiwe mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba.

Bakurikiranyweho ibyaha bitandatu, aho igihanishwa igifungo kinini muri byo kigeza ku gifungo cy’imyaka 10, mu gihe igihanishwa igifungo gito, ari icy’umwaka umwe.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB ruvuga ko aba bantu bakoraga ibi byaha by’ubwambuzi, bakoresheje amayeri atandukanye arimo kubeshya abacuruzi bibye, ko ari abaguzi baje kubarangurira cyangwa bifuza kubabera abafatanyabikorwa, bikarangira babibye.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB kandi rwanerekanye Telefone 192 zagiye bifatirwa ahantu hatandukanye nko mu maduka anyuranye, zagiye zibirwa ahantu hanyuranye.

Izi telefone zerekanywe uyu munsi, zagiye zibwa abantu babasanze ahantu hatandukanye nko mu nsengero, ku marimbi aho abazibibaga babaga babasanze aho bagiye gutabara, ndetse n’abo bibiraga mu masoko, kimwe n’izibwe abamotari, zibwaga n’abantu babaga babateze, bakabakora mu mifuka batabizi.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry yibukije abijanditse mu bikorwa by’ubujura nk’ubu ko uru rwego ruri maso ku buryo rutazahwema kubashakisha no kubata muri yombi.

Ati “Izi telefone mubona hano 192 zafashwe mu bikorwa bya buri munsi byo gushaka telefone no kurwanya ibyaha by’aba bantu biba amatelefone, izi telefone hari izafatiwe mu maduka acuruza ibintu byibwe nka bya bindi bita imari ya macyeya, hari n’izafashwe zaraguzwe n’abantu bazikoresha.”

Dr Murangira B. Thierry kandi yagiriye inama abantu kujya bigengesera mu gihe bagiye kugura ibikoresho nk’ibi bya Telefone zakoze, abasaba kwirinda kuzigura, ndetse ni kujya bibuka kwaka inyemezabwishyu zazo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *