wex24news

Sintex yiyongereyeho izina rya God Soldier

Umuhanzi Mazimpaka Arnold wamenyekanye nka Sintex usanzwe akora indirimbo z’injyana ya Dance Hall, yiyongereyeho izina rya God Soldier, anasobanura icyamuteye kwiyongereraho iri zina.

Sintex uri mu bahanzi bamaze igihe muri muzika nyarwanda igezweho, asanzwe afite n’andi mazina yongeye kuri iri azwiho nka Chef de Quartier na Carabash, akaba ari n’amazina anafitiye indirimbo yitiriye.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Radiotv10 dukesha iyi nkuru, yavuze ko ubu mu mazina ye hiyongereyeho izina rya God Soldier [bivuze umusirikare w’Imana].

Uyu muhanzi washyize hanze indirimbo zinyuranye zirimo ‘Hand of God’, aherutse no gusohora indi ndirimbo yise ‘Gradiator’ yanasohokanye n’amashusho yayo.

Sintex avuga ko kongera izina rya ‘God Soldier’ mu mazina asanganywe, bigamije gushimira Imana kubera ibyo igenda imukorera by’umwihariko kuba nta gihangano ashyira hanze ngo ntizikundwe.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *