Urwego rw’Ubugenzacyaha rwo mu Mujyi wa Nanterre mu Bufaransa rwatangiye iperereza ku wa Gatatu, tariki 28 Kanama, nyuma y’uko bitangajwe ko hari umukinnyi w’Ikipe y’u Rwanda uri mu Mikino Paralempike waburiwe irengero.
Nubwo kugeza ubwo abari muri delegasiyo y’u Rwanda birinze kugira icyo babivugaho, kuri ubu amakuru ava mu Bufaransa aravuga ko polisi y’icyo gihugu yatangije iperereza nyuma yo guhabwa amakuru ko hari umukinnyi w’Umunyarwandakazi waburiwe irengero mu buryo buteye inkeke.
Mu itangazo yashyize hanze, Pariki ya Nanterre ishinzwe ibijyanye n’amacumbi yo mu gace ka Courbevoie aho Ikipe y’u Rwanda na yo yari icumbitse, yagize iti “Twamaze gutangariza inzego zibishinzwe ibijyanye n’iperereza rijyanye n’umuntu waburiwe irengero ku buryo buteye inkeke”.
Polisi yo mu Bufaransa yavuze ko tariki 20 Kanama, mu masaha ya saa Moya z’umugoroba ari bwo uyu mukinnyi ngo yavuye mu gace ka Courbevoie (Hauts-de-Seine), aho iyi kipe yari icumbitse, ni ko kwerekeza muri Restaurant birangira atagarutse.
Amakuru ava muri iki gihugu avuga ko iri perereza ryakozwe nyuma y’aho Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Nkulikiyimfura François, asuye iyi kipe ku wa Mbere akamenya ko Bazubagira Claudine ‘Gugu’ yabuze, maze na we akagira inama Umuyobozi wa Delegasiyo ko byamenyeshwa polisi.
Mu Mikino Paralempike ya Paris, Ikipe y’u Rwanda muri Sitting Volleyball iratangirira kuri Brésil kuri uyu wa 29 Kanama, izakurikizeho Slovénie nyuma y’iminsi ibiri mu gihe izasoreza imikino yo mu Itsinda B kuri Canada tariki ya 3 Nzeri 2024.
Imikino Paralempike ya 2024 yafunguwe ku mugaragaro ku wa Gatatu i Paris, izasozwa ku wa 8 Nzeri 2024.