wex24news

ukina ari Yesu muri filime ‘The Chosen’ ari i Kigali

Jonathan Roumie w’imyaka 50 ukina ari Yesu muri filime ‘The Chosen’ yageze i Kigali mu ijoro ryo ku wa 28 Kanama 2024 mu rugendo yagize ibanga ndetse amakuru ahari agahamya ko n’abamwakiriye yabihanangirije kugira umunyamakuru babwira iby’urugendo arimo.

Ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe, Jonathan Roumie yirinze kugira umunyamakuru bavugana ndetse wabonaga ko anabangamiwe n’uwamufataga amafoto wese.

Amakuru ahari avuga ko uyu mukinnyi wa filime w’ikirangirire ku Isi ari i Kigali muri gahunda ze bwite ari nayo mpamvu yirinze ko byajya mu itangazamakuru.

Jonathan Roumie wavutse ku wa 1 Nyakanga 1974 ni umukinnyi w’amafilime w’Umunyamerika uzwi cyane kubera gukina nk’umuvugabutumwa Lonnie Frisbee muri filimi yitwa Jesus Revolution yasohotse mu 2023, ndetse no gukina nka Yesu muri ‘The Chosen’, filime y’uruhererekane yakunzwe bikomeye biturutse ku buryo igaragaza ubuzima n’urugendo rw’ivugabutumwa rwa Yesu w’i Nazareti.

Roumie yamenyekanye mu biganiro bizwi kuri televiziyo birimo icyitwa The Good Wife, As The the World Turns na Castle.

Ni we wakinnye nk’umukinnyi w’Imena ku nshuro ya mbere muri filimi benshi bakunze kwita iya Yesu ubwo yasakaraga hirya no hino ku Isi mu mushinga wari ugamije kwerekana ubuzima bwa Mesiya.

Roumie aherutse kuvugira ku rukuta rwe rwa Instagram ko kuva yabaho atigeze ashaka umugore cyangwa ngo abe yaragize umwana abyara.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *