Ukraine yagerageje ibisasu bya mbere birasa kure byakorewe imbere muri icyo gihugu, nkuko Perezida Vladimir Zelensky yabitangaje.
Zelensky yavuze ibyo bisasu igeragezwa byakorewe ryagenze neza, abishimira inganda zishinzwe gukora ibikoresho bya gisirikare mu gihugu.
Nubwo nta makuru arambuye ku gihe iryo gerageza ryabereye n’aho ryabereye, Zelensky yavuze ko igihe cyari kigeze ngo abaturage bamenye ukuri.
Ibi bije mu gihe igisirikare cya Ukraine kigambye ko cyakoresheje drones zitwa Palyanitsa mu ntambara bahanganyemo n’u Burusiya, bavuze ko ishobora kurasa mu birometero 700.
Intwaro nyinshi Ukraine ikoresha mu ntambara izihabwa n’Abanyamerika hamwe n’Abanyaburayi, icyakora nk’izirasa kure banze ko izikoresha irasa ku butaka bw’u Burusiya.
Bayemerera kuzikoresha gusa imbere muri Ukraine mu gihe irwana n’u Burusiya, nubwo yasabye kenshi kuyikomorera kugira ngo ibashe guhangana n’u Burusiya.