wex24news

Umunya-Uganda yasanganywe Uduhanga 24 tw’abantu

Umunya-Uganda witwa Ddamulira Godfrey yasanganywe uduhanga 24 tw’abantu, bikekwa ko yatwifashishaga atamba ibitambo.

Umuvugizi wa polisi Patrick Onyango yavuze ko uwo ucyekwa wiyitaga umuvuzi, azaregwa bijyanye n’itegeko ryo kwirinda no kubuza gutanga igitambo cy’umuntu.

Ibisigazwa by’inyamaswa n’imibiri na byo byasanzwe mu rusengero rwa Godfrey, mu nkengero z’umurwa mukuru wa Uganda.

Polisi iracyashakisha mu rusengero rwa Godfrey, yizeye kuhakura ibindi bisigazwa by’imibiri y’abantu.

Onyango yabwiye BBC  ati “Turimo kumurega mbere na mbere hashingiwe ku itegeko ryo kwirinda no kubuza gutanga igitambo cy’umuntu, [ribuza] umuntu kugira [gutunga] ibice by’umubiri w’umuntu n’ibikoresho by’igitambo cy’umuntu. Icyaha nikimuhama, azafungwa burundu.”

Godfrey avuga ko ari umuvuzi gakondo ndetse ko akoresha imiti rwatsi ariko ishyirahamwe ry’abavuzi gakondo muri Uganda ryitandukanyije na we, ubu si ubwa mbere hatahuwe ibintu nk’ibi biteye ubwoba muri Uganda

Uko gutahura ibihanga kombi kwavuzwe ko gufitanye isano n’imihango yo gutanga ibitambo by’abantu.

Abantu bamwe bo mu bihugu byinshi byo muri Afurika bemera ko imbaraga zidasanzwe zivuye mu bice by’umubiri w’umuntu zitera ishaba nko kuba umukire, cyangwa umuvumo ku banzi babo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *