wex24news

Urukiko rwategetse ko Manzi afungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwategetse ko Sezisoni Manzi Davis, ukekwaho kuriganya abantu 500 amafaranga arenga miliyari 13 Frw, binyuze mu kigo gitanga serivisi z’ivunjisha rikorerwa kuri internet cya Billion Traders FX, afungwa iminsi 30 y’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho kuba yarakoze ibyaha akurikiranyweho.

Sezisoni akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, gucuruza no kuvunja amafaranga mu buryo butemewe n’icyaha cy’iyezandonke.

Mu isomwa ry’icyemezo cy’Urukiko kuri uyu wa 20 Kanama 2024, Urukiko rwavuze ko nyuma yo gusesengura ibyavuzwe n’Ubushinjacyaha mu gihe cy’iburana ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, ndetse n’ibyavuzwe na Sezisoni n’umwunganizi we, Me. Zawadi Steven bahakanaga ibyo aregwa, rwasanze hari impamvu zikomeye zituma hakekwako Sezisoni yakoze ibyaha akurikiranyweho.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Manzi afatangiye n’umugore we, bashinze ikigo cya Billion Traders FX bakajya bahamagarira abantu kuzana amafaranga y’amadorali kugira ngo bayabacuririze yunguke, bazasubizwe igishoro cyabo n’inyungu.

Bwavuze ko Manzi yakiriye amafaranga menshi, bamwe bayanyuzaga kuri we abandi bakayanyuza ku mugore we ariko ibyo yabasezeranyaga ntabikore.

Abasezeranyijwe inyungu bamaze kurambirwa, bagannye inzego z’ubutabera ngo zibarenganure.

Urukiko mbere yo gufata icyemezo cy’uko Sezisoni afungwa iminsi 30 y’agateganyo, rwashingiye ku isuzuma ryakozwe rureba niba hari impamvu zikomeye zituma hekekwa ko Sezisoni yaba yarakoze ibyaha akurikiranyweho no kumenya niba hari impamvu zatuma Sezisoni afungwa by’agateganyo.

Mu gusuzuma niba hari impamvu zikomeye zituma Sezisoni akekwako kuba yarakoze ibyaha akurikiranyweho, Urukiko rwavuze ko rwashingiye ku biteganywa n’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ryo ku wa 19/09/2019, ko “Impamvu zikomeye zituma umuntu akekwaho icyaha ari ibyagezweho bihagije mu iperereza bituma bakeka ko umuntu ukurikiranywe ashobora kuba yarakoze icyaha.”

Ku cyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, Urukiko rwasanze kuba Sezisoni yaravugiye mu bugenzacyaha, mu bushinjacyaha ndetse no mu rukiko yemera ko Billion Traders FX ari iye 100%, yemera ko yakiriye amafaranga y’abaturage angana na 10,420,538 $, abizeza ko azayacuruza akabungukira, akabasubiza n’igishoro cyabo n’inyungu, abizeza icyiza kijyanye n’inyungu bazabona ariko ntabikore.

Urukiko rwavuze ko yemeye ko yafataga amafaranga yabo maze akabaremamo icyizere, bagirana amasezerano imbere ya noteri, abizeza ko byizewe ko azabishyura ndetse aba nmbere akaba yarabishyuye bigatuma abandi baza bisukiranya, “akaba ari nabwo bakoresha mu kuyobya abantu kugira ngo bazabambure.”

Urukiko kandi rwavuze ko amafaranga abakiliya bamuhaga yayoherezaga muri ICE market yo muri Astralie ariko akaba atagaragaza uburyo ayo mafaranga yoherezwaga ava mu gihugu ajya mu kindi.

Urukiko rwavuze ko ibyo umwunganizi we Me Zawadi yavuze ko nta muntu ufungirwa umwenda ushingiye ku masezerano atari byo kuko Sezisoni atari byo aregwa, ahubwo aregwa kwihesha amafaranga y’abandi akoresheje uburiganya.

Urukiko rushingiye kuri ibyo byose, rwasanze ibimaze kugerwaho mu iperereza bigize impamvu zikomeye zituma hakekwa ko Sezisoni Manzi Davis yaba yarakoze icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Urukiko rushingiye kuri ibyo, rukaba rwasanze hari impamvu zikomeye zituma Sezisoni akekwaho kuba yarakoze icyaha cy’iyezandonke.

Itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, ingingo ya 83 iteganya ko Ingwate ishobora kuba amafaranga, umutungo utimukanwa cyangwa kwishingirwa n’undi muntu.

Iyo umuntu yiyemeje kwishingira ko ukurikiranyweho icyaha atazatoroka ubutabera agamije ko akurikiranwa adafunze, agomba kuba ari inyangamugayo kandi afite
ubushobozi bwo kuriha ibyangijwe n’icyaha igihe uwo yishingiye atabonetse.

Urukiko rushingiye kuri ibyo byose rwategetse ko Sezisoni Manzi Davis afungwa iminsi 30 y’agateganyo. Iki cyemezo kikaba kijuririrwa mu gihe kitarenze iminsi itanu uhereye igihe umwanzuro usomewe.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *