Robert Kyagulanyi Ssentamu wamamaye mu muziki nka Bobi Wine akaba n’umunyapolitiki yashimye igice cy’abahanzi ndetse n’abari mu ruganda rw’imyidagaduro muri Uganda banze kujya ku ruhande rw’ishyaka riri ku butegetsi (NRM), maze ababwira ko bidatinze azaba Perezida bagakorera igitaramo mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu.
Bobi Wine ni umunyapoliki utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda, akaba asanzwe ayobora ishyaka rya politiki riharanira ubumwe (National Unity Platform:NUP).
Bobi Wine yashimiye abahanzi bari bitabiriye ikiganiro mbwirwaruhame asanzwe ategura buri wa Kane abasaba gukomeza kandi kwigisha abaturage imigabo n’imigambi bye no gukomeza kwiyunga ku ishyaka rye.
Yababwiye ko nk’abahanzi kugirango abaturage babizereremo bakwiye gutanga urugero rwiza, ati: “Ndi umuhanzi kandi ibyo dufite uyu munsi ni ibintu tutari twarigeze tubona. Hambere Imana yatuzaniye abanyamategeko, abaganga n’aba injeniyeri, ariko yatuzaniye n’abahanzi. Iki ni igihe cyacu kandi tugomba gutanga urugero rwiza”.
Bobi Wine yabijeje ko intsinzi yabo iri hafi ndetse abasezeranya kuzabatumira umunsi umwe mu gitaramo cy’amateka kizabera mu Ngoro y’Umukuru w’igihugu namara kuba Perezida wa Uganda.
Ati: “Nishimiye ko hari igihe bamwe babahaye amafaranga ariko mwahagaze ku kuri. Umunsi umwe tuzataramira mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu. Ibi mubizirikane kuko umunsi umwe dushobora kuzabibibutsa”.
Bamwe mu bahanzi b’amazina nka Nina Roz, Hozaambe, Zex Birangirangi, Mudra, Kabako, Reign Omusoyoso na Micky Wine bari bitabiriye icyo kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Kavule.