wex24news

Igisirikare cya Israel gikomeje ibitero simusiga muri West Bank

Abarenga 18 ni bo bamaze kwicirwa mu bitero simusiga byagabwe na Israel mu Majyaruguru ya West Bank cyane cyane mu nkambi ziri muri icyo gice.

Ku wa 28 Kanama 2024 ni bwo Igisirikare cya Israel, IDF cyatangije ibitero karundura ku nkambi za West Bank, zirimo iya Jeni, Tulkarem n’iya Far iri hafi y’igice cya Tubas.

IDF yagabye ibyo bitero kuri izo nkambi icya rimwe ndetse ubwoba n’imitima ihagaze byari byose mu baturage.

Ni ibitero bikomeye bigabwe muri ibyo bice mu myaka 20 ishize, IDF ikagaragaza ko ishaka kurimbura ibyihebe byakunze kubangamira ingabo zayo biri muri izo nkambi.

Umunani ni abo mu Nkambi ya Jenin, batandatu bo muri Tulkarem, bane bo mu Nkambi ya Tubas mu gihe abandi benshi bakomeretse.

Bivugwa ko abaturage ba Palestine 20 batawe muri yombi n’ingabo za Israel nk’uko byatangajwe n’ibigo bishinzwe imfungwa n’abagororwa muri Palestine.

Mu nkambi ya Nur Shams yo igisirikare cya Israel cyatangaje ko kuri uyu wa 29 Kanama 2024 cyishe abarwanyi batanu ba Palestine bari bihishe mu musigiti.

Barimo umuyobozi w’itsinda ry’ingabo za Tulkarem witwa Mohamed Jaber wari uzwi nka Abu Shuja.

IDF yatangaje ko impamvu yishe uyu Munye-Palestine ari uko yagize uruhare mu rupfu rw’Umunya-Israel wishwe arasiwe i Qalqilya muri Nyakanga 2024.

Mu ijoro ryo ku wa 29 Kanama 2024, IDF yabyaguriye ibyo bitero mu bice bya Betelehemu y’Amajyepfo mu Nkambi ya Arroub, Amajyaruguru ya Hebron ku gice gihana imbibi na Betelehemu no mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Ramallah, igice kiri mu Majyaruguru ya Yeruzalemu.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Israel, Israel Katz yavuze ko bisaba ko abo baturage bimurwa ariko ibyo byihebe byihishe muri Tulkarem na Jenin bikarimburwa.

Umunyamabanga Mukuru wa Loni, General Antonio Guterres, yasabye ko ibitero Israel yagabye kuri West Bank bihita bihagarikwa mu kwirinda ingaruka ziyongera byateza.

West Bank ni agace kakunze kugibwaho impaka cyane, aho Israel na Palestine buri ruhande rwagaragazaga ko ari agace karwo ariko kugeza uyu munsi nta ruhande ruragahabwa icyo gice byemewe.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *