wex24news

Pavel Durov yarekuwe by’agateganyo

Urukiko rw’i Paris mu Bufaransa rwategetse ko Pavel Durov washinze ikigo Telegram gifite urubuga nkoranyambaga rwacyitiriwe afungurwa by’agateganyo, nyuma yo gutanga ingwate y’amayero miliyoni 5,5 (miliyari 7,3 Frw).

Uru rukiko rwasobanuye ko nubwo Pavel adafunzwe, atemerewe kurenga imbibi z’u Bufaransa kugeza igihe iperereza ari gukorwaho rizaba rirangiye.

Durov ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransa kuva mu 2021 n’ubwa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yasabwe kujya agera kuri sitasiyo ya Polisi i Paris kabiri mu cyumweru mu rwego rwo kugira ngo agaragaze ko yubahiriza amabwiriza yahawe.

Uyu munyemari yatawe muri yombi tariki ya 24 Kanama 2024 ubwo yari avuye muri Azerbaijan, nyuma y’amezi hafi atandatu yari amaze akorwaho iperereza n’urwego rw’u Bufaransa rushinzwe kurwanya ibyaha bikorerwa abana, OFMIN.

Ibyaha akurikiranyweho birimo kuyobora urubuga nkoranyambaga rwifashishwa n’abagizi ba nabi mu guhererekanya amafaranga, kwigwizaho amafaranga binyuranyije n’amategeko, gukwirakwiza ibiyobyabwenge n’amashusho y’ubusambanyi y’abana no kwanga guha inzego zishinzwe iperereza amakuru.

Ku cyaha cyo kwanga gutanga amakuru y’abakoresha urubuga rwa Telegram, iki kigo Durov abereye umuyobozi giherutse gusobanura ko cyubahiriza amabwiriza agenga imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga, rugaragaza ko bitumvikana ko uyu muyobozi afatwa nk’umufatanyacyaha w’abagizi ba nabi.

Bivugwa ko Durov yaba yarazize umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibihugu by’i Burayi n’u Burusiya, bapfa intambara u Burusiya burimo muri Ukraine.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *