wex24news

Perezida Kagame yahuye n’abayobozi bakuru b’ingabo

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa Gatatu yahuye n’abasirikare bakuru mu Ngabo z’u Rwanda.

Perezida Kagame yahuye n'abasirikare bakuru ba RDF

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro byatangaje ko Perezida Kagame yahuye n’aba basirikare bakuru mu rwego rwo kuganira ku bijyanye ku mahoro n’umutekano by’Igihugu.

Ni ibiganiro byitabiriwe n’abayobozi barimo Minisitiri w’Ingabo, Juvenal Marizamunda, Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, , Abagaba b’Ingabo batandukanye n’abandi.

Maj Gen Joseph Nzabamwita, umujyanama mukuru mu by’umutekano mu biro bya Perezida wa Repubulika na we yitabiriye ibi biganiro.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *