wex24news

rick ross yahishuye impamvu yibasiye drake

Umuraperi Rick Ross aherutse gutungura benshi ubwo yasohoraga indirimbo yibasira Drake, yahishuye icyabiteye n’impamvu atakiri inshuti nawe nyamara yaramufataga nk’umuvandimwe we.

Rick Ross yise iyo ndirimbo ‘Champagne Moments’ byenda gusa n’izina Drake yiyita ku mbuga nkoranyambaga rya ‘Champagne Papi’.

Muri iyi ndirimbo Rick Ross yavuze ko Drake nta muraperi umurimo kuko bamwandikira indirimbo, yunze mubyo Kendrick Lamar yavuze ko Drake akunda kuryamana n’abana b’abakobwa batarageza imyaka yubukure.

Rick Ross yanavuze ko Drake abeshya abantu ku mbuga ko umubiri afite yawuhawe na siporo nyinshi akora kandi ari ‘Plastic Surgery’.

Ibi byose byatumye benshi bibaza icyo Drake na Rick Ross bapfa dore ko basanzwe ari inshuti za hafi, inshuro nyinshi bakundaga kuba barikumwe.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *