wex24news

Rwanda Premier League yifuza ko FERWAFA ifata umwanzuro ku mubare w’abanyamahanga

Ubuyobozi bwa Rwanda Premier League bwandikiye bwa nyuma FERWAFA buyibaza umwanzuro wayo wa nyuma ku kongera umubare w’abanyamahanga ntarengwa uzakoreshwa muri uyu mwaka w’imikino wa 2024/25.

Image

Muri ibaruwa Imvaho Nshya ifitiye kopi, Rwanda Premier League yavuze ko mu gihe iri soko ryafunga tariki 30 Kanama 2024 nta mwanzuro amakipe azi, byazateza igihombo gikomeye kuko amakipe yaguze abakinnyi benshi yizeye ko ubusabe bwayo buzahabwa agaciro.

Tariki 18 Nyakanga 2024 amakipe agize Rwanda Premier League yatangiye asaba FERWAFA ko umubare w’abanyamahanga ikipe ikoresha wakwiyongera, ukava kuri batandatu bakaba umunani hagamijwe kongera ireme rya shampiyona y’u Rwanda.

Ku isoko ry’igura n’igurisha amakipe yagaragaye asa nk’ayiteguye izi mpinduka kuko nka APR FC yaguze barindwi barimo Abanyagana babiri bakina hagati ari bo Richmond Lamptey na Seidu Dauda Yassif, myugariro Aliou Souané bakuye muri Sénégal, rutahizamu Mamadou Sy ukomoka muri Mauritania n’Umunyamali Mamadou Bah.

Mukeba wayo, Rayon Sports na yo yaguze abakinnyi barimo Abanyasenegale Fall Ngagne,Youssou Diagne na Omar Gning,Umunyekongo Prinsse Elenga-Kanga, Umurundi Rukundo Abdul Rahman n’Umunyamali Adama Bagayogo.

Police FC ni yo kipe yaguze abakinnyi benshi baturutse hanze (14) barimo Abarundi babiri, Richard Kirongozi na Henry Musanga , Abanyagana Issah Yakubu na David Chimezie, Umunyanigeria Ani Elijah n’abaganda batatu Eric Ssenjobe, Allan Kateregga na Ashraf Mandel.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *