wex24news

Stephen Curry yongereye amasezerano muri Warriors

Stephen Curry yongereye amasezerano y’umwaka asanga ibiri yari asigaje muri Golden State Warriors, akazahembwa miliyoni 178$ muri iyo myaka 3.

Mu 2022, nibwo Curry yongereye amasezerano y’imyaka 4 muri Warriors, kuri ubu akaba yashyizeho undi umwe bityo akazageza mu 2027 akiri muri iyi kipe rukumbi azi.

Muri aya masezerano y’imyaka itatu, Curry azahembwa miliyoni 55.8$ uri uyu mwaka, utaha azahembwe miliyoni 59.6$, uwa nyuma azakore amateka yo kuba umukinnyi wa mbere uhembwa miliyoni 60$ mu mwaka w’imikino, aho icyo gihe azaba afata miliyoni 62.6$.

Uyu mugabo ni umwe mu bakinnyi beza babayeho mu mateka ya NBA kuko afite uduhigo twinshi turimo kuba ari we umaze gutsinda amanota atatu menshi, akaba amaze kuyegukana inshuro enye.

Shampiyona isanzwe (Regular Season) ya 2024/25 iteganyijwe gutangira tariki 22 Ukwakira 2024. Igikombe giheruka cyegukanywe na Boston Celtics itsinze Dallas Mavericks.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *