wex24news

Aline Gahongayire yateguje indirimbo nshya

Umuhanzi w’indirimbo ziramya zikanahimbaza Imana Aline Gahongayire yateguje indirimbo nshya yise September 6 (tariki 6 Nzeri) anasobanura asobanura ko ari itariki y’amateka kuri we.

Aline Gahongayire - Watchfire Music

Uyu muhanzikazi avuga ko hari mu 2014 tariki 6 Nzeri, umunsi avuga ko wamukomereye ndetse wari urimo ibihe bitamworoheye, afata nk’ibihe by’umwijima mu buzima bwe.

Yabigarutseho mu kiganiro yanyujije ku murongo we wa YouTube mugitondo cya tariki 2 Nzeri 2024, aho yavuze ko ubusanzwe ukwezi kwa Nzeri ari kwiza, ariko ibyo yari akwitezemo bihabanye n’ibyo yabonye.

Yagize ati: “Iyi ndirimbo njya kuyandika hari byinshi byari biri inyuma yayo, ariko reka mbabwire uko byagenze, September (Nzeri) ntiyanyoroheye kuko nari narasabye Imana umwana kandi nsaba umwana mwiza, Amezi icyenda yarageze nitegura kubyara, mfite amatsiko yo gusasira umwana wanjye. Ndabyibuka nari mfite agatanda k’umwana(Berceau) gafite amabara ya Purple na Pink, ariko sinagize amahirwe yo kukamusasiramo.”

Yongeraho ati: “Cyari igitondo cyo ku Cyumweru tariki 6 Nzeri baramunzaniye (umwana), mbona ni cya gikobwa cyiza nasabye Imana, gifite ibisatsi byiza, intoki nini ameze neza nkuko namusabaga nkimutwite, imyenda nifuzaga ko bamwambika ni yo bamwambitse hanyuma sinamushyize muri berceau nkuko nari narabiteguye ahubwo yasasiwe mu gituro.”

Akomeza avuga ko nta kintu cyiza yigeze abona mu buzima bwe, kiruta uko yabonye umwana we yari yarahisemo kuzamwita Ineza, ko ubwo bwiza yamubonanye ari bwo bwatumye avuga ko ari ibarwa nziza yandikiye Imana.

Ati: “Urukundo nkunda Imana rwaransabye ndavuga nti Mana iyi ni ibaruwa nkwandikiye y’urukundo, mbihamya n’umutima, mbyatuza ururimi rwanjye, numvise ijwi mu mutima wanjye rimbwira riti uri ineza kandi nguhaye amahoro, muri iyi ndirimbo ndahamya Imana itanga amahoro mu bihe bigoye ababyeyi babyaye barabizi amashereka aba aza iyo wabyaye, ntawe nari mfite nyaha kuyakamya birababaza, ndashima Kirisito yesu wampaye amahoro, iyo ntamugira nari gusara.”

Gahongayire avuga ko atahise ayandika, ahubwo yayanditse mu 2024 kuko ubwo yawutangiraga yavuze ko ari umwaka we, umwaka agiye kwitekerezaho kuko hari igihe umuntu ashobora kubaho akagira n’inkovu, nta namenye ko ayifite.

Avuga ko muri uko kwiyitaho aribwo yabonye ko afite ibyiza byinshi, birimo n’Umuryango yise ndi Ineza, ufasha abana bo mu miryango itishoye kwiga no kubona ibindi bikoresho byibanze, agashima Imana yashimye ko Ineza (umwana we) ataha kugira ngo abone abandi bana yahawe n’uwo muryango.

Kuri Gahongayire asanga kwandika iyi ndirimbo ari nk’inkomezi yageneye ababyeyi bose barimo ababyaye bagapfusha, abatarabona urubyaro, ababwiwe ko kubyara bitazashoboka, kandi ko bakwiye guhamya Imana kuko ibana n’umuntu mu bihe bikomeye kandi ikamuha amahoro ntasare.

Biteganyijwe ko tariki 05 Ukwakira 2024, Aline Gahongayire azaba afite igitaramo yise Zahabu Gala Night, kizaba kigamije gutaramira abakunzi be no gusangira na bo mu gihugu cy’u Bubiligi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *