wex24news

Dore ibyaha byibasiye abanyarwanda muri 2023-2024

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Faustin Ntezilyayo, yatangaje ko umwaka ushize 2023/2024 haciwe imanza 109,691 zivuye ku 76,346 zaciwe mu mwaka wa 2019/2020. Yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki 02 Nzeri 2024 muhango ngarukamwaka wo gutangiza Umwaka w’Ubucamanza 2024/2025.

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda riteganya ko Urwego rw’Ubucamanza rufite inshingano ikomeye yo kuba umurinzi w’uburenganzira n’ubwisanzure bwa muntu binyuze mu byemezo bitandukanye bifatwa nk’inkiko.

Yavuze ko umwaka ushize wa 2023/2024, Urwego rw’Ubucamanza hari byinshi rwagezeho birimo kongera umubare w’imanza zaciwe ku kigero cya 44% ugereranyije n’imyaka itanu ishize.

Yagize ati: “Ubu dufite umubare w’imanza 109,691 zaciwe mu mwaka wa 2023/2024, mu gihe zari 76,346 muri 2019/2020.

Mu rwego rwo guhangana n’ibirarane by’imanza, twashyizeho ingamba zinyuranye zatumye umubare w’imanza ziri mu nkiko ugabanuka, uva kuri 56,379 mu mwaka wa 2022/2023, ugera kuri 44,799 muri uyu mwaka turangije.”

Mu rwego rwo gukangurira ababuranyi gukemura impaka mu bwumvikane nk’imwe mu nzira yo kugera ku butabera bwuzuye, mu nama ntegurarubanza, abanditsi bumvikanishije ababuranyi mu manza 1,445 zivuye kuri 854 mu mwaka wa 2019/2020 ni ukuvuga ko ziyongereyeho 69%.

Dr Ntezilyayo, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, avuga ko abacamanza nabo bafashije ababuranyi kumvikana mu manza 950 zivuye kuri 43 mu mwaka wa 2019/2020.

Ku byerekeye ubwumvikane bugamije kwemera icyaha (plea bargaining) hagati y’abaregwa n’ubushinjacyaha, bwakozwe mu manza 9,851.

Mu rwego rwo guhuza imicire y’imanza mu nkiko, urwego rw’ubucamanza rwakomeje gutegura no gutangaza ibyegeranyo by’ibyemezo by’inkiko no gushishikariza abacamanza n’abavoka kubaka umuco wo gukoresha imirongo iba yatanzwe n’inkiko zo hejuru nk’Urukiko rw’Ikirenga, Urukiko rw’Ubujurire n’izindi mu guca imanza cyangwa mu gutegura imyanzuro.

Ati: “Ndetse ku bavoka, tubasaba kujya bagira inama ababagana kureka gutanga ibirego igihe bigaragara ko ntaho bishobora kuganisha ushingiye ku byemezo inkiko ziba zarafashe ku birego bisa n’ibyo bashaka gutanga.”

Mu rwego rwo gushakira umuti urambye ibibazo bigaragara mu mitangire y’ubutabera, nyuma yo gusesengura uko ibibazo biteye, rwateguye Politiki y’Iterambere ry’Ubutegetsi bw’Ubucamanza (Judicial Career Development Policy) yemejwe n’Inama Nkuru y’Ubucamanza.

Ati: “Hakurikiyeho kuyiganiraho n’inzego zinyuranye zifite aho zihuriye n’ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba ziyikubiyemo, iyi gahunda ikaba izakomeza kugira ngo humvikanishwe neza ko ari ngombwa ko hagira igikorwa kugira ngo twubake ubutegetsi bw’ubucamanza bufite ubushobozi bwo kurangiza neza inshingano zabwo.”

Gahunda Urwego rw’Ubucamanza ruzagenderaho mu gihe cy’imyaka itanu (Strategic Plan 2024-2029) igomba gusimbura iyari iriho kandi ngo itegurwa ryayo riri hafi kurangira.

Yavuze ko harimo kurangira kandi raporo ku isuzuma ry’uburyo abaturage babona imitangire y’ubutabera (Justice Needs and Satisfaction Survey in Rwanda) bakaba bizeye ko ibyo rizagaragaza bizatuma banoza imikorere mu gutanga ubutabera abanyarwanda bifuza.

Mu mikorere yarwo, Urwego rw’Ubucamanza rwihatira gutsura ubufatanye n’izindi nzego z’ubucamanza mu bihugu bitandukanye haba muri Afurika cyangwa n’ahandi.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Dr Ntezilyayo, yahishuye ko Urwego rw’Ubucamanza rwasuwe n’Abacamanza n’abandi bakozi bo mu Rukiko rw’Ikirenga rwa Kenya ndetse bagira n’umwanya wo gusinyana amasezerano y’ubufatanye narwo.

Yasabye ko ubufasha bw’urwego rw’ubucamanza bwakwiyongera cyane cyane mu miburanishirize y’imanza ziregwamo cyangwa zihamagarwamo Leta ndetse n’imanza nshinjacyaha.

Izi ni nazo nyinshi ziganje mu nkiko z’u Rwanda nk’uko bigaragara muri raporo y’umwaka wa 2023/2024.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *