wex24news

Mukura yifuje gusubirana Kategaya ariko APR FC yanga kumurekura

APR FC yanze kurekura Kategaya Elie wari wifujwe na Mukura VS ko yayisubiramo nyuma y’igihe gito agiye mu Ikipe y’Ingabo.

Mu mikino yo kwishyura ya shampiyona ishize nibwo Kategaya wari umeze neza muri Mukura yerekeje muri APR FC. Icyakora uyu mukinnyi ntabwo yahiriwe mu Ikipe y’Ingabo kuko yabuze umwanya wo gukina.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Mukura VS yasabye APR FC kuyisubiza uyu mukinnyi ariko Ubuyobozi bw’Ikipe y’Ingabo burabyanga buvuga ko ahubwo bubona akwiye guhanganira umwanya.

Kategaya ahanganiye umwanya na Lamine Bah, Richmond Lamptey na Niyibizi Ramadhan, ibimuha amahirwe make yo kuzabona iminota yo gukina.

Mu bihe bye muri Mukura VS, Kategaya yari yagaragaje ubuhanga burimo gutsinda ibitego ndetse no kurema uburyo bwinshi kuri bagenzi be.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *