wex24news

Perezida wa Madagascar yemeje ‘Gukona’ nk’igihano ku wasambanyije umwana

Leta ya Madagascar yamaze gushyirasho itegeko ryo gukona hakoreshejwe kubaga umuntu wese wahamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana.

President Andry Rajoelina of Madagascar, delivers remarks during a bilateral business forum in Kigali  on Monday, August 7. Courtesy

Ni itegeko ryateje impaka kuva ryatorwa n’inteko ishinga amategeko.

Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo sena ya Madagascar yatoye yemeza iri tegeko, ryohererezwa Perezida Andry Rajoelina ngo arisinye ribe ryatangira gushyirwa mu ngiro.

Nyuma y’impinduka zimwe zarikozwemo mu cyumweru ubu ni bwo ryasohotse nk’itegeko rishobora kujya mu ngiro.

Gukona umuntu hakoreshejwe kubaga ni byo byemejwe muri iri tegeko, ryavanyemo ingingo yo gukona hakoreshejwe imiti, ibyo urukiko rwasanze binyuranyije n’itegeko nshinga,nk’uko ibinyamakuru byaho bibivuga.

Mu gihe abaturage ba Madagascar biboneka ko bashyigikiye iri tegeko ari benshi, imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu, nka Amnesty International, yamaganye iri tegeko ivuga ko ari “ubugome bukabije”.

Kwamagana iri tegeko ubwo ryari ryatowe n’Inteko Ishingamategeko mu mezi ashize byatumye Isabelle Delattre wari ambasaderi w’Ubumwe bw’Uburayi muri Madagascar yirukanwa muri Mata uyu mwaka, nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru La Gazette de la Grande Île.

Leta ya Madagascar ivuga ko hari hakenewe uburyo bukarishye bwo guca intege abasambanya abana ku ngufu kuri iki kirwa.

Muri za gereza zaho hari abantu babarirwa bihumbi bakatiwe n’abakekwaho iki cyaha.

Gusa abaharanira uburenganzira bakomeje kunenga iki gihano bavuga ko gihabanye n’uburenganzira bw’ibanze bwa muntu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *