wex24news

shakira ntakozwa ibyo kubabarira pique

Umuhanzikazi Shakira umaze imyaka 2 n’igice atandukanye na Gerard Pique bapfa ko yamucaga inyuma, yatagaje ko adateze kumubabarira kuko ibyo yamukoreye bikimushengura.

Mu kiganiro Shakira yangiranye n’umunyarwenya Jimmy Fallon kuri televisiyo ya NBS, yabajijwe niba yarababariye Pique, maze asubiza ati “ntago ndatekereza kumubabarira kuko umutima wanjye uracyafite agahinda yanteye, mushobora kuvuga ko arinjye watinze kwakira ibyabaye ariko ukuri ni uko ntamuntu uzi uko biryana kugeza nawe ubwe abyinyuriyemo”.

Yakomeje agira ati”igihe kizagera ndekere kubabara gusa ntabwo icyo gihe kiragera, ubu ndigukora ibishoboka ngo mbaze nkire igikomere yanteye, kumubabarira sinzi ko nzabikora arikon we ashobora gusa Imana imbabazi kuko niyo gusa yamubabarira”.

Si ubwa mbere Shakira akomeje ku gahinda yatewe na Pique bari bamaranye imyaka 12.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *