wex24news

Umuraperi Fatman Scoop yapfuye

Umuraperi w’Umunyamerika Fatman Scoop, wakunzwe n’abatari bake kubera indirimbo ye Faithful yasohoye mu 2003 yitwa Be Faithful, ubwo yari ku rubyiniro aririmba mu gitaramo cyaberaga muri Connecticut, yabonetse agwa igihuhumure, nyuma ni bwo yaje kwitaba Imana.

Fatman Scoop.

Mu butumwa umuryango we wanyujije ku rukuta rwa Instagram, wemeje iby’urupfu rwe uvuga ko Isi ihombye umuhanzi ukomeye.

Umuryango wasohoye itangazo ugira uti “Ijoro ryakeye, Isi yabuze umunyamutima mwiza. FatMan Scoop ntabwo yari umuhanzi ukomeye ku rwego rw’Isi wenyine, ibirenze ibyo yari umubyeyi, umuvandimwe n’inshuti.”

“Yatumaga duhorana akanyamuneza mu buzima bwacu, yari isoko yo gufasha, imbaraga zidahungabana ndetse n’umwete. FatMan Scoop yari azwi ku Isi nk’umuntu ufite ijwi rikundwa na benshi”

Ubwo Scoop yari ari ku rubyinuro yabaye nk’uzungereye arangije ajya inyuma y’uwavangaga imiziki (DJ) arangije aboneka yitura hasi, nyuma ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko yitabye Imana.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *