wex24news

Zari Hassan yahishuriye umugabo we ko azamushakiraho uwa kabiri

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwizwa amashusho (Video) yatangaje benshi, Zari Hassan abwira umugabo we Shakib Lutaaya ko azashaka undi mugabo akabagira ari ababiri kuko itegeko rya Afurika y’Epfo ribyemera.

Zari yabwiye umugabo we Shakib ko azashaka abagabo babiri kuko itegeko rya Afurika y'Epfo ribyemera

Aba bombi bari bamaze igihe batagaragara mu ruhame bari kumwe, bongeye kugaragara muri iyo videwo baganira ariko basa n’abatongana, Zari arimo abwira Shakib ko naramuka amuciye inyuma azashaka undi mugabo kugira ngo abagire ari babiri.

Muri iyo videwo, Zari yabwiye Shakib ko gushaka abagabo benshi byemewe mu itegeko ryo muri Afurika y’Epfo, ku by’ibyo rero ko azashaka undi mugabo Shakib nakomeza kwitwara nabi.

Muri iyo videwo, mu gihe Zari Hassan yarimo abwira Shakib ko azashaka undi mugabo, Shakib we nta magambo menshi menshi yamusubije, uretse kuvuga ngo, “Ndakuzi”.

Muri iyo videwo yashyizwe ku rubuga rwa Instagram, Zari yabwiye Shakib ko amategeko mashya ya Afurika y’Epfo yemera ko umugore agira abagabo babiri, bityo ko atagomba kumukinisha.

Yagize ati, “Ngaho tekereza mfunzwe muri gereza nkisigira abana ngo kuko wanciye inyuma, mwana nzashaka undi musore, maze ngire abagabo babiri, Afurika y’Epfo twemerewe kugira abagabo babiri, ni Afurika y’Epfo nshya. Itegeko ryaratowe mu Nteko Ishinga Amategeko, twemerewe kugira abagabo babiri”.

Nyuma y’aho, uwo mubyeyi w’abana batanu, barimo babiri yabyaranye n’umuhanzi w’icyamamare Diamond Platnumz, yongeye guhamiriza Shakib ko ariwe wa nyuma yifuzaga gushaka.

Yagize ati, “Ni wowe mugabo wanjye wa nyuma n’umukunzi wanjye wa nyuma. Ubu wamaze gufatirwa muri ibi”.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *