wex24news

Zari yasabye Shakib imbabazi

Umuherwekazi Zari Hassan, umaze iminsi atameranye neza n’umugabo we Shakib Lutaaya ndetse akanagaragaza ko ntacyo bimubwiye, binamutwaye kuba batandukana yashyize amusaba imbabazi.

Mu kwezi gushize kwa Kanama nibwo Tifah Dangote umukobwa wa Zari Hassan yabyaranye n’uwahoze ari umugabo we Diamond Platinumz yagize isabukuru, mu birori byakorewe mu rugo rwa Zari Hassan ruherereye muri Afurika y’epfo, byitabirwa na Diamond Platinumz bivugwa ko yaje atateguje nyina wa Tifah, bikababaza umugabo we Shakib, bikanateza intugunda mu mubano wabo.

Ibijyanye n’umwuka mubi hagati ya Zari n’umugabo we watumye batangira guterana amagambo byababaje Shakib warakajwe no kuba umukeba yaraje mu rugo rwe atabimenyeshejwe.

Mu kiganiro Zari yagiranye na Galaxy Fm mu ijoro rya tariki ya 1 Nzeri 2024, yarekeye kwihagararaho asaba imbabazi Shakib, avuga ko amagambo yose yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ze, kwari uguhubuka kubera intege nke z’umutima.

Yagize ati: “Biriya bibaho, Imana yaturemye kugira ngo dukore amakosa, turayakora (amakosa), ariko nyuma yo gutekereza no kumenya ko warengereye uricuza.”

Yongeraho ati: “Ndi umugore winangiye ngaragaza ko ndi umugore wigenga, ni byo ndi Zari the Boss Lady, ariko mvugishije ukuri nakoze ikosa, nagize umujinya untera guhugubuka.”

Yicuza kuba yarakoreshejwe n’umujinya agahitamo gusuka amarangamutima ye ku mbuga nkoranymbaga, ahamiriza abakunzi be ko muri iyi minsi yagiye i Kampala kugira ngo yongere guhura n’umugabo we mu rwego rwo gukemure ibibazo bafitanye, uburyo ahamya ko ari nabwo yagombaga gukoresha mbere y’uko yifashisha imbuga nkoranymbaga.

Umubano wa Zari n’umugabo we Shakib wajemo agatotsi tariki 7 Kamena 2024, ubwo Diamond Platinumz  yagaragaraga mu rugo rwa Zari Hassan muri Afurika y’Epfo mu birori by’isabukuru y’umwana wabo w’umukobwa.

Ibi kandi byabaye nyuma gato y’uko bari bamaze igihe gito biyunze, nyuma y’uko Zari yari yagaragaye mu mashusho ari kumwe na Diamond Platinumz bigeze kubanaho bakanabyarana abana babiri, icyo gihe Shakib akaba atari yabibwiwe.

Shakib aherutse gusaba Zari gufatira amasomo kuri Rema Namakula wabyaranye n’umuhanzi Eddy Kenzo, ariko akaba adatuma umugabo bubakanye amutakariza icyizere, akaba ashima ko byatanze umusaruro

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *