Ikipe y’Igihugu y’Abangavu batarengeje imyaka 18 yatsinze iya Afurika y’Epfo amanota 102-37 mu mukino wa mbere w’Igikombe cya Afurika cya Basketball.
Uyu mukino wa mbere wabaye ku gicamunsi cyo ku wa Mbere, tariki 2 Nzeri 2024 muri Kaminuza ya Pretoria muri Afurika y’Epfo.
U Rwanda rwatangiye umukino neza cyane, Vanessa Prissy Camara na Nibishaka Brigitte batsinda amanota menshi. Agace ka mbere karangiye ruyoboye umukino n’amanota 25-5.
Igice cya Mbere cyarangiye u Rwanda ruyoboye umukino n’ikinyuranyo cy’amanota 30 (47-17).
Mu gice cya kabiri, u Rwanda rwarushijeho kongera ikinyuranyo, Nibishaka na Camara bakorerwa mu ngata na Muhawenimana Yvonne. Mu gace ka gatatu, u Rwanda rwatsinzemo amanota 29 kuri 12 ya Afurika y’Epfo.
Agace ka nyuma, u Rwanda rwari rwizeye intsinzi ndetse n’abandi nka Tuyisenge Vestine batsinda amanota menshi. Umukino warangiye u Rwanda rwatsinze Afurika y’Epfo amanota 102-37 rutangira intsinzi mu Gikombe cya Afurika.
Nibishaka Brigitte yakoze ibizwi nka double-double kuko yatsinze amanota 25 anakora rebound 16.
Umukino wa kabiri, u Rwanda ruzakina na Tunisia tariki 5 Nzeri 2024.
Muri iri rushanwa, u Rwanda kandi runahagarariwe mu bahungu, aho ruzatangira rukina na Afurika y’Epfo ku wa Kabiri, tariki 3 Nzeri 2024.