wex24news

Adele agiye guhagarika umuziki

Umuhanzikazi w’Umwongereza, Adele Laurie Blue Adkins wamamaye nka Adele yatangaje ko agiye kuba ashyize ku ruhande ibijyanye n’umuziki.

Adele

Uyu muhanzikazi yabivugiye mu gitaramo yakoreye mu Mujyi wa Munich mu Budage, ku Cyumweru tariki 1 Nzeri 2024.

Ati “Namaze imyaka irindwi yose ishize ndi kubaka ubuzima bushya, ndetse nibwo nshaka kubamo.”

Uyu mugore yakomeje avuga ko yishimira ibitaramo yakoreye mu Budage, ashimira abantu bitabiriye icyo aheruka, arangije ati “Nkeneye kuruhuka!”

N’ubwo yavuze gutya ariko, afite ibitaramo bitandukanye mu mpera z’uyu mwaka ari nabyo ashobora kuzasorezaho akaba ahagaritse umuziki mu gihe atatangaje uko kingana gusa akavuga ko atari gito.

Adele yaherukaga gushyira hanze album mu 2021, icyo gihe byari nyuma y’imyaka itandatu ashyize hanze iyo yise “25”. Album ye ya mbere n’iya kabiri yazishyize hanze mu 2008 na 2011.

Mu 2011 yari yafashe ikuruhuko kubera ikibazo yari yagize cyanatumye yibagisha umuhogo. Mu 2012 nabwo yafashe ikuruhuko ubwo yibarukaga umwana w’umuhungu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *