wex24news

James Cleverly yiyemeje kubura amasezerano

Uwahoze ari Minisitiri ushinzwe Umutekano w’imbere mu Bwongereza, James Cleverly, yagaragaje ko mu gihe yaramuka atorewe kuyobora ishyaka ry’aba-Conservateur muri icyo gihugu akanaba Minisitiri w’Intebe yakongera kubura amasezerano iki gihugu gifitanye n’u Rwanda ku birebana no kurwoherezamo abimukira.

U Rwanda n’u Bwongereza byari byasinyanye amasezerano y’uko icyo gihugu cyo mu Burayi kizajya kirwoherezamo abimukira bacyinjiramo mu buryo bunyurane n’amategeko.

Ni gahunda yari ishyizwe imbere n’abo mu ishyaka ry’aba-conservateur ariko ikaba itarashyizwe mu bikorwa kuko yagiye ikomwa mu nkokora n’ibintu bitandukanye birimo no kwitambikwa n’inkiko.

Nyuma y’uko hatowe Minisitiri w’Intebe mushya, wo mu Ishyaka ry’Abakozi, Sir Keir Rodney Starmer, yahise atangaza ko atazakomeza ayo masezerano.

James Cleverly yiyemeje ko mu gihe yatorerwa kuyobora ishyaka ry’aba-Conservateur no kuzaba Minisitiri w’Intebe muri icyo gihugu yahita agarura ayo masezerano kuko ayabona nk’igisubizo.

Ati “Mu gihe dukwiye gukemura ikibazo cy’abimukira binjira mu buryo bunyuranye n’amategeko, ndahamanya n’umutima wanjye ibyo mpora mvuga, dukeneye gukemura ikintu cy’abakumira.”

agaragaje ko mu gihe yatorwa yakongera kwifashisha umubano we n’u Rwanda kugira ngo azure ubufatanye bw’ibihugu byombi afata nk’igisubizo nyacyo ku kibazo cy’abimukira.

Ati “Ibirenze kuri ibyo, nzubaka umubano wangijwe bikomeye n’abirasi bo mu Ishyaka ry’Abakozi batita cyane ku mubano mu bya dipolomasi kandi ari wo uhuza Isi.”

James Cleverly yagaragaje kandi ko mu bindi azashyiramo imbaraga ari ukubaka igisirikare aho nibura 3% by’umusaruro mbumbe w’igihugu ugomba kujya ujya mu birebana nacyo ndetse ko azaharanira imibereho myiza.

Yongeye guhamagarira abo mu ishyaka rye, gutekereza kandi bagakora nk’aba-conservateurs bagakora ibyiza mu nshingano nto baba bafite.

Ibyo Cleverly yavuze bikurikiranye n’ibyo mugenzi we Robert Jenrick na we aherutse gutangaza ko ashobora kuzagarura ubwo bufatanye bw’u Rwanda n’u Bwongereza mu gihe yaramuka atowe.

Kugeza ubu abakandida batandatu ni bo bari guhatanira gusimbura Rishi Sunak weguye ku nshingano ye yo kuyobora ishyaka ari bo Cleverly James, Robert Jenrick, Kemi Badenoch, Dame Priti Patel, Mel Stride na Tom Tugendhat.

Ku rundi ruhande biteganyijwe ko amatora ya Minisitiri w’Intebe yo azaba muri 2029, aho aba-Conservateur batekereza ko bashobora kwisubiza uwo mwanya wo kuyobora guverinoma y’u Bwongereza bakuweho bawumazeho imyaka 14.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *