wex24news

Koreya y’Epfo yatangiye iperereza kuri Telegram mu gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni

Polisi ya Koreya y’Epfo yatangaje ko yatangiye gukurikirana ubuyobozi bw’ikigo Telegram gifite urubuga nkoranyambaga rwacyitiriwe, hagamijwe gushakisha uruhare rwacyo mu gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni azwi nka ‘pornography’.

The Telegram app logo is seen in this illustration taken on Aug. 27, 2024. (Reuters Photo)

Uru rwego rushinzwe umutekano rumaze iminsi rukora iperereza ku ikwirakwira ry’amashusho y’ubusambanyi yahimbwe hifashishijwe ubwenge bw’ubukorano (AI), akitirirwa abantu.

Nyuma y’aho bigaragaye ko abakoresha iri koranabuhanga bakoresheje amafoto y’abagore benshi bo muri Koreya y’Epfo mu guhimba aya mashusho, Perezida Yoon Suk Yeol, yasabye inzego zibishinzwe gukora ibishoboka byose zigaragarika uru rugomo.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi ya Koreya y’Epfo rishinzwe iperereza, Woo Jong-soo, yatangaje ko mu cyumweru gishize, bakiriye ibirego byerekeye ku mashusho y’ubusambanyi 88 yahimbwe.

Jong yasobanuye ko abantu 24 bagize uruhare mu guhimba amwe muri aya mashusho bamaze kumenyekana, nk’uko ibiro ntaramakuru byo muri iki gihugu, Yonhap, byasobanuye.

Yasobanuye ko porogaramu umunani zihimba amashusho y’urukozasoni zinyuzwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Telegram. Abazihimbye ndetse n’amatsinda y’abantu akwirakwiza aya mashusho na bo bari gukorwaho iperereza.

Uyu mupolisi yasobanuye ko mu gihe u Bufaransa buri gukurikirana umuyobozi wa Telegram, Pavel Durov, ibihugu byombi bigomba kwifatanya mu iperereza.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *