wex24news

Papa Francis yatangiye ingendo ku mugabane wa Aziya

Umushumba wa Kiliziya ku Isi, Papa Francis tariki ya 2 Nzeri 2024 yatangiye urugendo rw’iminsi 12 aho azanyura mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Aziya na Oseyaniya mu rwego rw’ivugabutumwa.

Papa Francis yatangiye ingendo ku mugabane wa Aziya na Oseyaniya

Papa Fransisiko yageze i Jakarta muri Indoneziya aho yatangiriye urugendo akazagera mu bihugu bine ari byo, Indoneziya, Singapore, Papuwaziya na Timor y’Uburasirazuba.

Ibihugu Papa Francis azagenderera

Mu gihe cy’iminsi 12 y’urugendo Papa Fransisiko agiye kugirira muri Aziya na Oseyaniya, azakora urugendo rw’amasaha 44 aho azakora ibilometero bigera ku bihumbi 32.

Papa Francis ategerejwe kandi kuzatanga inyigisho n’ubutumwa inshuro 16, mu rwego rwo gukomeza ukwemera kw’Abakirisitu bo mu bihugu bine azasura. Papa Francis yasabye Abakirisitu kumusabira kugira ngo uru rugendo ruzere imbuto.

Ati “Ndabasaba isengesho no kwifatanya nanjye muri uru rugendo ngiyemo kugira ngo ruzere imbuto kubazahabwa ubutumwa”.

Papa Francis azakirwa n’Abakaridinari muri buri gihugu, batatu muri bo bakaba barashyizweho na Papa Fransisiko ubwe.

Urugendo rwe muri Indoneziya, biteganyijwe ko azaganira n’abaturage bari mu madini atandukanye barimo Abayisiramu ndetse n’Abakirisitu batandukanye.

Igihugu cya Indoneziya gifite umubare w’Abayisiramu benshi ku isi, kigizwe n’ibirwa byinshi, hafi 17,000 aho gituwe n’imiryango myinshi n’amoko akoresha indimi nyinshi zitandukanye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *