wex24news

Perezida Kagame yashimye umusaruro w’ubufatanye bwa Afurika na Asia

Perezida Paul Kagame yashimye umusaruro w’ubufatanye bw’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika na Aziya, bwashibutse ku nama yabereye mu mujyi wa Bandung muri Indonesia tariki ya 18 Mata 1955.

Iyi nama yahuje abahagarariye ibihugu 29 byo muri Afurika na Aziya byari mu nzira y’iterambere. Baganiriye ku bukoloni bimwe mu bihugu byari bikirimo n’uburyo amahoro n’iterambere ry’ubukungu byagerwaho.

Mu myanzuro yafatiwemo harimo ko ibihugu byari bigikolonijwe byagombaga kwigenga, hakabaho ubwubahane bw’ibihugu, hakirindwa ubushotoranyi no kwivanga mu buzima bwite bw’ibihugu ndetse hakimakazwa uburinganire.

Abitabiriye iyi nama kandi biyemeje guteza imbere ubukungu n’umuco hagamijwe ahanini kugabanya guhanga amaso u Burayi na Amerika, kurinda uburenganzira bw’ikiremwamuntu no kwamagana ivangura rishingiye ku ruhu.

Ni inama Perezida Joko Widodo wa Indonesia yatangaje ko izarangira igihugu cye n’ibyo muri Afurika bigiranye amasezerano y’ubufatanye afite agaciro ka miliyari 3,5 z’Amadolari ya Amerika.

Kuri uyu wa 2 Nzeri, Perezida Kagame yibukije ko ubufatanye bw’ibihugu byo kuri uyu mugabane na Aziya, bwavukiye muri Bandung muri iyi nama imaze imyaka 69 ibaye.

Yagize ati “Igitekerezo cy’ubufatanye bwa Afurika na Aziya cyaturutse muri iki gihugu mu myaka 69 ishize, mu nama ya Bandung. Iyi nama yahaye urubuga ibihugu byageragezaga kwishakira ahazaza mu bukungu na politiki, binyuze mu buryo bushya bw’ubufatanye no kugira ubumwe, mu gihe hari ubusumbane muri politiki.”

Umukuru w’Igihugu yasobanuye ko ubufatanye bushingiye ku myanzuro yafatiwe mu nama ya Bandung bwatumye ibihugu bigira imbaraga, ariko ko hari ibindi bikenewe gukorwa kugira bube bwiza kurushaho, bunabyarire inyungu buri ruhande.

Yagize ati “Ubu rwose dufite imbaraga kurusha uko twari tumeze icyo gihe. Ariko ntabwo twageze kure hahagije twagombaga kugera binyuze mu bufatanye bwa hafi, nka Afurika na Aziya, cyane cyane Indonesia.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *