Ikipe y’Igihugu y’Abagore ya Sitting Volleyball izakina n’iy’u Bufaransa ku wa Gatatu mu guhatanira umwanya wa karindwi n’uwa munani, ni nyuma y’uko yatsinzwe imikino yose yo mu Itsinda B ry’Imikino Paralempike iri kubera i Paris.
Ku wa Mbere, tariki ya 2 Nzeri, ikipe y’u Rwanda yakinnye umukino usoza iyo mu Itsinda, iwutakaza itsinzwe na Canada amaseti 3-0 (14-25, 17-25, 13-25).
Wabaye umukino wa gatatu wikurikiranya Ikipe y’Igihugu yatakaje mu Mikino Paralempike ya Paris nyuma yo gutsindwa na Brésil amaseti 3-0 ndetse na Slovénie amaseti 3-1.
Gutakaza imikino yose byatumye u Rwanda ruba urwa nyuma mu Itsinda B ry’amakipe ane ndetse ruzahatanira umwanya wa karindwi n’uwa munani ruhura n’u Bufaransa bwabaye ubwa kane mu Itsinda A.
Nubwo aba Banyarwandakazi bari bajyanye intego yo kwitwara neza i Paris, kuba nta mikino myinshi ya gicuti bakinnye nyuma yo kubona itike batwaye Shampiyona Nyafurika yabereye muri Nigeria muri Gashyantare, biri mu byabakomye mu nkokora.
Ikipe y’Igihugu yakoreye umwiherero w’ukwezi i Kigali, ikomereza imyiteguro y’icyumweru mu Mujyi wa Courbevoie mu gihe yatsinze u Bufaransa amaseti 3-0 mu mukino wa gicuti wabaye habura iminsi itatu ngo Imikino Paralempike itangire.