wex24news

Umunyamabanga wa Rayon Sports yayisezeyeho

Namenye Patrick wari Umunyamabanga Mukuru w’Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusezera kuri izi nshingano yari amazemo imyaka ibiri.

Amakuru ahari ni uko Namenye yamaze kumenyesha Perezida wa Rayon Sports ko nyuma y’minsi 30 iri imbere, kuva tariki ya 1 Ukwakira atazaba akiri umukozi w’iyi kipe.

Namenye wagizwe Umunyamabanga Mukuru wa Rayon Sports muri Nzeri 2022, yamaze kubona akandi kazi ndetse ari ko agiye kwerekezamo.

Namenye yari yagiye kuri izi nshingano asanzwe muri Gikundiro aho yari ashinzwe ubucuruzi n’imishinga yunguka muri iyi kipe.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *