wex24news

Will Smith azifatanya na Sherrie Silver mu birori ‘The silver Gala’

Mu gihe ageze kure imyiteguro y’ibirori ‘The silver Gala’, Sherrie Silver yahishuye ko Will Smith na Childish Gambino uherutse kwemeza ko azajya akoresha izina rya Don Glover rikomoka ku mazina ye Donald McKinley Glover Jr. bazifatanya n’abazitabira iki gikorwa n’ubwo atemeje ko bazabyitabira imbonankubone.

Ibi Sherrie Silver yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 2 Nzeri 2024. Ni igikorwa cyahuriranye n’uruzinduko rwa Massamba Intore na DJ Sonia bari basuye ikigo cya ’Sherrie Silver Foundation’.

Muri iki kiganiro Sherrie Silver yahishuye ko Childish Gambino we yaguze ameza abiri yo kwicaraho muri ibi birori nubwo atazabasha kubigeramo, ndetse we na Will Smith bakaba baremeye kuzatanga inkunga ku bana bafashwa na Sherrie Silver Foundation.

The Silver Gala ni ibirori byateguwe na Sherrie Silver binyuze mu muryango we ‘Sherrie Silver Foundation’, bikaba biteganyijwe kuzabera muri Kigali Convention Center ku wa 9 Nzeri 2024.

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, ubwo Sherrie Silver yari abajijwe ku byamamare bizitabira ibi birori bye, yavuze ko ari ibanga icyakora ahamya ko will Smith na Childish Gambino bemeye kubana nawe nubwo batazabasha kuhagera.

Ku rundi ruhande ibindi birori bizayoborwa na Nkusi Arthur afatanyije na Makeda mu gihe Miss Nishimwe Naomie ariwe uzayobora ibirori byo gutambuka ku itapi y’umutuku.

Mu bazatanga ibiganiro harimo Sherrie Silver, The Ben na Fred Swaniker. Ni mu gihe ku rundi ruhande abazataramira abazitabira ibi birori barimo abana bo muri Sherrie Silver Foundation na Boukuru.

Abazitabira ibi birori bazaba bacurangirwa umuziki na DJ Toxxyk afatanyije na DJ Sonia.

Sherrie Silver yavuze ko hari abandi bantu b’amazina akomeye bitezwe muri ibi birori ariko ahamya ko bakiri ibanga.

Uretse abatumiwe, ibi birori bizitabirwa n’abana bafashwa na Sherrie Silver Foundation bazaba baherekejwe n’ababyeyi babo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *