wex24news

APR FC yatsinze Mukura VS mu mukino wa gicuti

Ikipe ya APR FC yatsinze Mukura VS ibitego 3-2 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Kigali Pele Stadium kuri uyu wa Kabiri.

Muri uyu mukino APR FC yakoresheje abakinnyi batarimo umunani bahamagawe mu ikipe y’Igihugu Amavubi, Mamadou Sy na Pavelh Ndzila na bo bahamagawe n’amakipe y’ibihugu byabo.

APR FC yabonye igitego ku munuto wa 43’gitsinzwe na Mamadou Lamine Bah ku mupira yahawe na Johnson Chidiebere ari mu rubuga rw’amahina ashyira umupira mu rushundura.

APR FC yongeye kubona igitego cya kabiri ku munota wa 50’ gitsinzwe na Taddeo Lwanga kuri koruneri yatewe na Richmond Lamptey Umuzamu Jean Julc Luc ananirwa gukuraho umupira usanga Taddeo Lwanga wari wenyine ashyira umupira mu rushundura.

Ku munota wa 60’ Mukura VS yishyuye igitego cya mbere cyatsinzwe na iradukunda Elie Tatou ku mupira wagaruwe n’umuzamu Ruhamyankiko Yvan usanga ari wenyine, awushyira mu rushundura.

Ku munota wa 70’ APR FC yatsinze igitego cya gatatu cya Victor Mboona kuri Penaliti  ku ikosa ryakorewe Tuyisenge Arsene mu rubuga rw’amahina.

Ku munota wa 75’ Mukura VS yatsinze igitego cya kabiri cya Bonheur Sanu Hende kuri Penaliti ku ikosa Ishimwe Jean Rene yakoreye Elie Tatou mu rubuga rw’amahina.

Umukino warangiye APR FC itsinze Mukura VS ibitego 3-2.

APR FC izagaruka mu kibuga ku wa Gatandatu tariki 14 Nzeri 2024 ikina na Pyramids yo mu Misiri mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions League kuri Stade Amahoro.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *