wex24news

APR y’Abagore yaguze Yoro Diakite 

APR WBBC ikomeje kwitegura Imikino ya Kamarampaka, yaguze Umunya-Mali, Kamba Yoro Diakite wigaragaje mu Mikino Nyafurika yabereye i Kigali umwaka ushize.

Uyu mukinnyi ukina nka ’Point Guard’ yamaze gutangira imyitozo mu Ikipe y’Ingabo ikomeje kwitegura Imikino ya Kamarampaka muri Shampiyona ya Basketball iteganyijwe gutangira ku wa 25 Nzeri 2024.

Diakite yigaragaje cyane mu mikino ya ‘FIBA Africa Women Basketball League’ yabereye i Kigali mu Ugushyingo 2023 ubwo yari kumwe n’Ikipe ya Gladiators y’i Burundi.

Muri iri rushanwa, Diakite yahembwe nk’umukinnyi watsinze amanota menshi angana na 139.

Mu Mikino ya Kamarampaka ihuza amakipe ane ya mbere muri shampiyona, APR WBBC yabaye iya kabiri izahura na Groupe Scolaire Marie Reine Rwaza ya gatatu, mu gihe REG WBBC ya mbere izakina na Kepler WBBC ya kane.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *