wex24news

Bobi Wine yarashwe mu kuguru

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Nzeri, umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta ya Uganda Robert Kyagulanyi Ssentamu, wamenyekanye nka Bobi Wine avuga ko yarashwe mu kuguru na Polisi ya Uganda, mu gihe Polisi yo ivuga ko yatsikiye yinjira mu modoka.

Image

Ibitangazamakuru binyuranye bikomeje kugaragaza ko Bobi Wine yarasiwe mu bushyamirane bwamuhuje n’inzego z’umutekano mu gace kitwa Bulindo kari mu nkengero za Kampala.

Amashusho akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Bobi Wine azengurutswe n’abarwanashyaka be basakuzaga ko arashwe mu kaguru ari na ko bamwe bamusindagiza bamwerekeza mu modoka.

Ishyaka abereye Perezida rikaba rinafite imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko (National Unity Platform/NUP), ryatangaje ku mbuga nkoranyambaga ko inzego z’umutekano za Uganda zashatse gutwara ubuzima bwe.

Itangazo ryashyizwe hanze n’iryo shyaka riragira riti: “Yarashwe mu kaguru arakomeretwa bikomeye ari i Bulindo mu Karere ka Wakiso”.

Si ubwa mbere ubushyamirane bwa Bobi Wine n’inzego z’umutekano busoje nabi, ariko ni ubwa mbere yakomerekejwe muri ubwo buryo.

Polisi ya Uganda yasobanuye ko bobi Wine atarashwe ahubwo yatsikiye akomereka nyuma yo gusoza ibirori byo gushima Imana yari yatumiwemo n’Umunyamategeko George Musisi i Bulindo.

Polisi yashimangiye ko ibyo birori byagenze neza ariko bisoje asohokana n’itsinda ry’abamuherekeje berekeza mu mujyi wa Bulindo ariko Polisi ibagira inama yo kubireka we aratsimbarara.

Polisi yagize iti: “Nubwo bamugiriye inama, yatsimbaraye ku gukomeza ndetse afunga umuhanda, bituma Polisi ihagoboka kugira ngo imigambi ye itazwi iburizwemo.”

Mu guhangana we ngo ni ho havuye gukomeretwa, abapolisi bari bahari bakaba bavuga ko atarashwe ahubwo yatsikiye ubwo yageragezaga kwinjira mu modoka ye bigatuma akomereka.

Mu gihe Polisi ikomeje iperereza, Bobi Wine yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Najaeem kugira ngo ahabwe ubutabazi bw’ibanze.

Bobi Wine yiyamamarije kuyobora Uganda mu mwaka wa 2021 ariko aza gutsindwa amatora yari ahanganyemo na Perezida Yoweri Kaguta Museveni.

Icyo gihe Bobi Wine yavuze ko yibwe amajwi ariko abasesenguzi mu bya Politiki bakavuga ko adakunzwe nk’uko citekereza ahubwo akoreshwa n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi.

Bobi Wine uinjiye mu ruhando rwa Politiki guhera mu mwaka wa 2017, ubwo yinjiraga mu Nteko Ishinga Amategeko avuye mu buhanzi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *