wex24news

Isango na Muzika Awards igiye kuba ku nshuro ya gatanu

Ikigo cy’itangazamakuru Isango Star kigiye gutanga ku nshuro ya gatanu ibihembo bya IMAwards (Isango na Muzika Awards) bigenerwa abahize Abandi mu myidagaduro.

Ibi bihembo bigamije gushimira abahanzi ndetse n’abari mu ruganda rw’imyidagaduro bizatangwa tariki 22 Ukuboza 2024 muri Kigali Convention Centre.

Kuva mu 2023 ibi bihembo bibanzirizwa n’ibitaramo bibera hirya no hino mu gihugu bizwi nka ’Isango na Muzika Awards Tour’.

Abahanzi bahatanira ibi bihembo ndetse n’abazitabira ibitaramo bya Isango na Muzika Awards Tour bazatangazwa mu minsi iri imbere.

Ibi bihembo bitegurwa na Isango Star binyuze mu kiganiro “Isango na Muzika” kimaze imyaka irenga 10 giteza imbere abahanzi n’umuco.

Umwaka ushize hatanzwe ibihembo 11 mu birori byabereye muri Park Inn Hotel i Kigali, byitabiriwe n’ibyamamare mu ngeri zitandukanye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *