wex24news

Kanyombya yinjiye muri filime ‘Shuwa diru’

Kayitankore Njoli wamamaye nka Kanyombya yamaze kongerwa mu itsinda rikina filime ‘Shuwa Diru’ isanzwe igaragaramo ibindi byamamare muri sinema Nyarwanda nka Papa Sava, Bamenya na Dr. Nsabii.

Nelly Wilson Misago uhagarariye Zacu Entertainment itegura ikanatunganya izi filime yavuze ko ari iby’agaciro kuba uyu munsi Kanyombya agiye kugaragara muri iyi filime.

Ati “Ni filime y’urwenya, Kanyombya ni umwe mu banyabigwi mu kuzikina neza, rero kumwifashisha ni iby’agaciro gakomeye kuko n’ubundi asanzemo abandi banyarwenya bakomeye.”

Kanyombya yinjiye muri iyi filime asangamo Papa Sava ukina yitwa ‘Superi’, Bamenya agakina yitwa ‘Waxi’ mu gihe Dr. Nsabii we akina yitwa ‘Londoni’.

Iyi filime ishingiye ku nkuru ya Superi na Waxi bakina nk’abasore babiri bafashe icyemezo cyo gukodesha inyubako nini mu rwego rwo gushaka uko bayibyaza umusaruro.

Ubuzima bw’aba basore n’umukozi wabo Londoni, nibwo bushingiyeho inkuru y’iyi filime ifite ‘Seasons’ enye, buri imwe ikagira ‘episodes 13’ buri imwe ifite iminota 26.

Misago avuga ko igitekerezo cyo gukora iyi filime bakigize mu rwego rwo guhuza abafite amazina muri sinema y’u Rwanda bityo bikabera icyitegererezo abandi ko bakwiye guhuza imbaraga bagakorana.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *