wex24news

Kenya yatangaje ko iri gukurikirana ikibazo cy’umuturage wayo washimuswe

Guverinoma ya Kenya yatangaje ko iri gukurikirana ikibazo cy’Umunyakenyakazi witwa Wanza Munyao, washimuswe n’umutwe witwaje intwaro wa FDLR mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ihuriro AFC ryibumbiyemo imitwe ya politiki n’iyitwaje intwaro irimo M23, ryasobanuye ko Munyao usanzwe atwara ikamyo yashimutiwe muri gurupoma ya Binza, teritwari ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

AFC yagize iti “Abagize ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa, ari bo FDLR, bashimuse Umunyakenyakazi utwara ikamyo, Florence Wanza Munyao, muri Kisiguro, gurupoma ya Binza tariki ya 27 Kanama 2024, Saa Sita.”

Bivugwa ko umuryango w’uyu Munyakenyakazi tariki ya 28 Kanama 2024 wagiye kuri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Kenya gusaba guverinoma kumubohoza, gusa byageze tariki ya 3 Nzeri ugitegereje igisubizo.

Komiseri muri Komisiyo ya Kenya ishinzwe gukurikirana ibikorwa by’Inteko zishinga amategeko, Johnson Muthama, yasabye Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Musalia Mudavadi kubohoza uyu Munyakenyakazi.

Muthama wabaye umusenateri mu karere ka Machakos, yagize ati “Ndasaba Minisitiri w’Intebe unasanzwe ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga kubohoza ‘Grace’ Wanza Munyao, Umunyakenyakazi akaba n’umushoferi w’ikamyo, washimuswe na FDLR, umwe mu mitwe igize ihuriro ry’ingabo za Kinshasa, tariki ya 27 Kanama 2024.”

Umunyamakuru ‘Juma G’ wo muri Kenya na we yatabarije uyu Munyakenyakazi, anenga guverinoma y’igihugu cyabo ikomeje guceceka mu gihe akiri mu maboko y’abarwanyi ba FDLR.

Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Kenya, Roseline Kathure Njogu, yasubije uyu munyamakuru ko guverinoma iri gukurikirana iki kibazo.

Roseline yasobanuye ariko ko amakuru y’aho ikibazo kigeze gikurikiranwa atashyirwa ku mbuga nkoranyambaga bitewe n’uburemere bwacyo.

Ati “Ikibazo turi kugikurikirana neza kandi icyemezo gikwiye kiri gufatwa.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *